Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yatangaje imwe mu mbogamizi zikomeye urwego rw’ubucamanza ruhura na zo zirimo kuba imanza ziyongera ariko umubare w’abacamanza ntiwiyongere.
Dr Ntezilyayo yabitangaje kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 ubwo ku rukiko rw’ikirenga hatangizwaga umwaka wahariwe ubucamanza w’2022/2023. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abafatanyabikorwa bahuriye mu runana rw’ubutabera.
Yagize ati: “N’ubwo urwego rw’ubucamanza hari byinshi rwagezeho mu mwaka w’ubucamanza ushize, haracyari imbogamizi zirukoma mu nkokora mu kazi karwo ka buri munsi. Twavugamo ubwiyongere bw’ibirarane ahanini bikomoka ku bwiyongere bw’imanza zinjira ku muvuduko munini kandi umubare w’abakozi utiyongera ku muvuduko umwe na zo.”
Perezida w’urukiko rw’ikirenga wemeza ko iki kibazo kigira ingaruka no ku zindi nzego zirimo ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, yavuze ko urwego rw’ubucamanza ruzakomeza kukiganiraho na Minisiteri y’ubutabera kugira ngo kizakemuke.
Iki kibazo cyashimangiwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable. Yasobanuye ko mu myaka itanu ishize, bakiraga dosiye zibarirwa mu bihumbi 25, ubu bakaba bakira izirenga ibihumbi 83. Ati: “N’ubwo [amadosiye] yiyongereye cyane, ntabwo abakozi bo biyongereye. Ariko twasabye ko abakozi biyongera ndetse iki cyifuzo kikaba cyaragejejwe ku nama nkuru y’ubushinjacyaha.”
Dr Ntezilyayo yavuze ko kandi mu bucamanza harimo ikindi kibazo cyo kudashobora guha akazi abakozi b’inzobere no kugumana inzobere busanganwe kubera ko hari abavamo bakajya gukorera izindi nzego kubera ko ibyo bahabwa birimo umushahara bikiri bikeya ugereranyije n’inshingano bakora.
Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye kuko n’abo duha amahugururwa, abamaze kumenyera umurimo w’ubucamanza baragenda baducika, kikaba ari ikibazo tuzaganiraho kugira ngo tukibonere umuti byihuse kubera yuko ntabwo twatanga icyo tudafite.”
Imbogamizi ya gatatu iri mu rwego rw’ubucamanza, Dr Ntezilyayo yavuze ko ari inkiko zidatuma hatangwa umusaruro cyangwa ubutabera buboneye bitewe n’uko inyubako zikoreramo ari ntoya, atanga urugero rw’icyumba cy’inama y’urukiko rw’ikirenga cyatangirijwemo umwaka mushya w’ubucamanza.
Muri uyu mwaka mushya w’ubucamanza, Dr Ntezilyayo yavuze ko ubucamanza buzakorana n’izindi nzego z’ubutabera kugira ngo haboneke ibisubizo birimo kugabanya igihe abafungwa bategereza bataraburanishwa.

4 Responses
Imanza ziyongera ku muvuduko mwinshi, ibirarane bikaba byinshi: Dr Ntezilyayo
niba ku mwaka hinjira imanza 83.000 ni ukuvuga ko Leta yinjiza nibura frw 83.000 *10.000/urubanza, ubwo ni ukuvuga ko yinjiza frw 830.000.000/umwaka tutabaze kopi zimanza aho rumwe rugura frw 500 kandi izi manza ziramutsie ziciwe hakwinjizwa frw 500*impapuro ebyiri ni ukuvuga 500*83.000*2= Frw 166.000.000.
aya mafaranga yahemba abacamanza bose binkiko zibanze mu gihe cyamezi 6 nibura.
rero mwongere abacamanza, hanatangwe akazi, aho kugirango muharanire ko habaho ubutabera ngo bunyuze mu bwumviane kandi ubu ntaho bwashobose
kuki aba economistes

Ese abamenyereye iby’Ubucamanza n’abacamanza n’imyabarire yabo, mwansobanuriye:
Ziriya ngofero zabo ko nduzi zitameze kimwe zaba rerekana ibyiciro binyuranye ??
Habayo ranks zerekanwa ningofero bambara ???