Imashini yaguzwe na kimwe mu bigo bya Leta Frw asaga miliyoni 400 basanze idakora

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikira imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, PAC, babajije impamvu ikigo gishinzwe mine, petrole na Gaz (RMB), cyishyuye asaga miliyoni 400 imashini yo gukora muri laboratwari ipima amabuye y’agaciro ariko ikaba idakora.

Ibi byagarutsweho ubwo RMB yari yitabye PAC ku munsi wa Mbere wo kumva inzego za leta zakoresheje nabi umutungo kuwa 5 Nzeri 2022.

Ibigo 85 ni byo bizitaba PAC aho inzego zirimo Minisiteri y’Ubutabera, Urw’Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha Bukuru ziba zihagarariwe.

Iki kigo kandi cyahawe ubutaka na ministeri y’ingabo bwo kubakaho laboratwari isuzuma amabuye y’agaciro, ariko hakaba kigenda biguru ntege mu kwiyandikishaho ubu butaka.

Imwe muri izi mpamvu zatumye iki kigo gihamagazwa na PAC harimo ugukererwa kwishyura imisoro ya Rwanda Revenue Authority, byakiviriyemo gucibwa amande ateganyijwe n’amategeko.

RMB yaciwe miliyoni 29,6 z’amafaranga y’u Rwanda kubera gutinda kumenyekanisha no kwishyura imisoro.

RMB kandi yaciwe miliyoni 19 z’amafaranga y’u Rwanda kubera imanza yatsinzwe bitewe no kudatanga ‘Icyemezo cy’imirimo yakozwe’ ku bakozi 17 basezerewe bahoze bakorera Ikigo cy’Igihugu cy’Umutungo kamere (Rwanda National Ressources Authority).

Abakozi 19 ni bo bari bakuwe mu bagera ku 100 barasezererwa. Babiri ngo bumvikanye na RMB bakemura ikibazo bitanyuze mu nkiko aho umwe yahawe miliyoni zisaga enye naho undi ahabwa arenga miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi kibazo cyakuruye impaka ni umushinga RMB yakoranye n’Umushinga w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) ufite agaciro ka miliyoni zirenga 900 z’amafaranga y’u Rwanda ariko ubwo iki kigo cyakorerwaga igenzura nta nyandiko zagaragaye zisobanura iby’ikoreshwa ry’ayo mafaranga.

Na none hari amafaranga agera kuri miliyoni 370 yatanzwe ku modoka ariko zikaba zidakoreshwa ndetse n’imyenda igera kuri miliyoni 74 akomoka mu cyahoze ari ikigo cy’umutungo kamere, RMB itabashije kugaruza.

Tugiye kubikemura

Umuyobozi Mukuru wa RMB, Ambasaderi Yamina Karitanyi yemeye amakosa bagaragarijwe na PAC anahamya ko bishoboka ko yakosorwa.

Ati “Ibibazo birahari ariko ntabwo ari ibidahobora gukemurwa. Tugomba kubyemera aho gutsimbarara. Reka twemere ko tugomba kugenda tukanoza imikorere yacu, ni byo nasaba ko mwakwemera. Ibyihutirwa dusabwa gukora nk’ikigo turabizi.”

Amb. Karitanyi avuga ngo ” Nta cyatubuza gukora neza.”

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Imashini yaguzwe na kimwe mu bigo bya Leta Frw asaga miliyoni 400 basanze idakora
    ibi bizongera bigaruke next year, nuko bahora basubiza, mugiye kubikemura se iyo mashini muzayisubizayo cyangwa muzayikora

  2. Imashini yaguzwe na kimwe mu bigo bya Leta Frw asaga miliyoni 400 basanze idakora
    ibi bizongera bigaruke next year, nuko bahora basubiza, mugiye kubikemura se iyo mashini muzayisubizayo cyangwa muzayikora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *