IMF yongeye korohereza u Rwanda kwishyura inguzanyo ya miliyoni 16 z’Amadolari

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda rworoherejwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari kwishyura umwenda wa miliyoni 16 z’Amadolari mu rwego rwo kugirango rubashe gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi ni inshuro ya kabiri u Rwanda rworoherejwe kwishyura umwenda n’iki kigega.

Mu kutubahiriza inshingano zo kwishyura umwenda mu gihe cy’amezi menshi, u Rwanda ruzaba rufite igishoro kinini cyo gushora imari mu nzego z’ubukungu ndetse no kongera ubushobozi bwo guhangana n’iki cyorezo.

Miliyoni 16.9 z’amadorali yagombaga kuzishyurwa mu gihe cy’amezi atandatu, kuva ku ya 14 Ukwakira 2020 kugeza ku ya 13 Mata 2021.

Bitewe nuko haboneka amikoro, umwenda ushobora kwishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri kugeza ku wa 13 Mata 2022, aho uzaba ungana na miliyoni $959.

Iki cyemezo kigamije gutuma ibihugu bibasha kurushaho kubona uburyo bwo gushora mu buvuzi n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.

Samba Mbaye, uhagarariye IMF mu Rwanda, yatangarije ikinyamakuru The New Times ko ikigega gikomeje gukusanya inkunga kugira harusheho koroshywa kwishyura inguzanyo.

Ati: “IMF izakomeza ibikorwa byayo byo gukusanya inkunga kandi izatanga ubundi buryo bwo koroshya serivisi z’imyenda mu gihe kigera ku mezi 24 bitewe n’umutungo uhari”.

U Rwanda kandi rwakiriye miliyoni 220.46 z’amadorali rwahawe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari mu rwego rwo kwihutisha inguzanyo (RCF) mu rwego rwo gushyigikira kwigobotora icyorezo cya Covid-19.

Muri Mata, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, na none cyari cyorohereje u Rwanda kwishyura inguzanyo ya miliyoni 11 z’Amadolari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *