75305345-14849077-Members_of_the_gang_captured_on_CCTV_during_a_burglary-a-21_1750923917253

Imfungwa zatorotse gereza mu Bwongereza

Sangiza iyi nkuru

Polisi yo mu Bwongereza iri mu bikorwa bikomeye byo guhiga abagabo batatu bacitse muri gereza ya Springhill Open Prison iri hafi y’ahitwa Aylesbury, Buckinghamshire.

Aba bagabo bakekwaho ubujura bukomeye mu nzu zirenga 50, aho bibye amafaranga n’ibindi bintu bifite agaciro kagera ku bihumbi 300 by’ama-pound (asaga miliyari 450 Frw).

Abacitse ni Jason MacDonagh, w’imyaka 34, ufite imisatsi y’umutuku, Daniel Harty, nawe w’imyaka 34, ufite ubwanwa n’imisatsi by’umukara, Barney Casey, w’imyaka 24, ufite igihagararo gito n’imisatsi y’umukara.

Bose bakomoka muri Irlande, kandi bari bafunzwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwiba, aho binjiraga mu mazu y’abaturage badafiteyo abantu, bakabambura amafaranga n’ibikoresho birimo n’imitako.

Aba bagabo bafashwe mu 2023 nyuma y’iperereza ryakozwe hifashishijwe amashusho ya CCTV agaragaza uburyo binjiraga mu nzu bakanasohokana n’ibintu byinshi, ndetse n’imodoka bakoreshaga ziriho plaque mpimbano. Amatelefone yabo nayo yagaragaje ko bari ahaberaga ibyaha.

Nyuma yo gufatwa, urukiko rwa Birmingham rwabakatiye igifungo cy’imyaka hafi 50 yose hamwe.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, aba bagabo batorotse gereza idafunze bikaba bikekwa ko bashobora kuba baragiye mu duce basanzwe babamo nko Bristol, West Midlands, Leicestershire, Leeds, Bradford, ndetse no muri Irlande y’Amajyaruguru n’iy’uburengerazuba.

Polisi ya Thames Valley yasabye abaturage kutagerageza kwegera cyangwa gufata aba bagabo kuko bashobora kugira imyitwarire itunguranye, ahubwo bahamagara 999 cyangwa 101 bakaba batanatangaza amazina yabo bifashishije urubuga rwa Crimestoppers (0800 555 111).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *