Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri mu Mujyi wa Kigali habaye igikorwa cyo kwimurira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, imibiri 20,000 y’Abatutsi bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irimo iyabonetse mu Murenge wa Masaka.

Mu rwego rwo gutegura neza icyo gikorwa cyo kwimurira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza imibiri ibihumbi 20 y’Abatutsi bishwe muri jenoside, ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kuri uyu wa Gatanu bukaba bwasuye ahakuwe iyo mibiri mu Murenge wa Masaka.

Imibiri yose yashyinguwe uko ari 20,000 yavuye mu Karere ka Kicukiro, ahavuye igera ku 13,000, no mu Karere ka Gasabo, ahavuye imibiri 7,000. Ku ruhande rw’Akarere ka Kicukiro iyo mirambo ikaba yashyizwe mu masanduku 10.

Hafashwe kandi ingamba zo kubungabunga ibimenyetso by’amateka byabonetse mu byobo byavuyemo iyo mibiri.


