Imihigo ntabwo ari umuhango, ni ukugera ku ntego twihaye- Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yabwiye abagize Guverinoma n’abandi bayobozi ko imihigo atari umuhango, ahubwo ari ukugera ku ntego hazamurwa imibereho y’Abaturarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bagize Guverinoma n’abandi bayobozi, ubwo hamurikwaga ibyagezweho mu mwaka w’ingengo y’imari 2016/2017 ndetse hanahigwa ibizagerwaho 2017/2018, mu muhango wabereye mu Inteko Nshingamategeko, kuri uyu wa 6 Ukwakira 2017, Perezida Kagame yashimiye abakozi ba Leta ku bw’imirimo bakora, anabibutsa ko imihigo atari umuhango gusa.

Agira ati “Imihigo ntabwo ari umuhango. Ni ukugera ku ntego twihaye yo kuzamura imibereho ya buri muturarwanda, ni ugusuzuma imikorere yacu, tukigira ku bitagenza neza , tukabikosora, tugatera imbere”.

Umukuru w’igihugu kandi yashimye uturere twabaye utwa mbere anasaba utwabaye utwanyuma kureba neza aho bipfira bakabikosora.

Ati “ Hari uturere twazaga mu myanya ya nyuma twagiye dutera imbere tukaza ku myanya y’imbere, turabashimira rero, ariko n’abanyuma bafite ibyo bakoze, ni uko bafite amanota make, twabashimira ko bagerageje ariko ni byiza ko bagera aho bakareba neza impamvu baba batarakoze uko bikwiye cyangwa ngo babone amanota yisumbuye”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko ari ngombwa kugera ku ntego, ati “Icyo imihigo itwereka ni uko hari ahagikeneye imbaraga. Dukwiye gukora ibikenewe byose ngo tugere ku ntego tuba twihaye, imihigo ntabwo ari umuhango”.

Arakomeza, “Imihigo ikwiye kuba ari ibikorwa bifatika, bigaragarira kandi bigera kuri buri muturage, Dukwiye kuvugurura imikoranire. Abananiwe gukorana nk’uko bigomba na bo bakagerwaho n’ingaruka zigaragara”.

Hari aho ibibazo bikigaragara n’ubwo hakorerwa ku mihigo:

Umukuru w’igihugu avuga ko ibibazo bikomeje kugenda bigaragara, agasaba ibigo bya Leta, uturere na za Minisiteri zikigaragaramo ibibazo kwikosora.

Ati “muri iyi myaka tumaze dukorera ku mihigo, ibibazo bikomeje kugenda bigaragara mu buryo abantu bumva iyo mihigo, uko itegurwa nuko isuzumwa, ariko cyane cyane igisumba byose ni ibiva kuri ibyo bikorwa, ni ibigaragara kandi bifite ingaruka ku mpinduka no ku buzima by’Abanyarwanda.

…hari ibikomeje kubura bitagenda uko bikwiye, ni nayo mpamvu hakiri uturere na za Minisiteri bidakora uko tubyifuza, ndagirango rero na none dufatanye, abantu bakore uko byifuzwa n’uko nabo babyifuza, ndizera ko bigomba kuba biganisha no muri iyo nzira, ….ntabwo byagenda neza gusa ntacyo umuntu akora cyangwa se adakora ibikwiye kuba bikorwa”.

Akarere ka Rwamagana ni ko kabaye aka mbere mu kwesa imihigo n’amanota 82.2, umwaka ushize yari ku mwanya wa 17, uyu mwaka Rubavu ni iya nyuma n’amanota 72,86, umwaka ushize yari iya 21. Gasabo yari iya mbere umwaka ushize ubu ni iya 9.

Uko uturere dukurikirana:

1.Rwamagana 82,2

2.
Musanze 81,28

3.Huye 80,55

4.Gakenke 80,12

5.Nyarugenge 79,71

6.Gatsibo 79,55 7.

7.Kirehe 79,39

8.Burera 79,33

9.Gasabo 79,19

10.Gicumbi 79,19

11.Nyamasheke 78

12Rutsiro 78,74

13.Karongi 78,62

14.Rusizi 789

15.Nyaruguru

16.Muhanga 78,40

17.Ngororero 78,73

18.Nyagatre 77,85

19.Kamonyi 77,51

20.Ngoma 77,50

21.Nyanza 77,15

22.Bugesera 76,95

23.Kayonza 76,86

24.Nyabihu 76,15

25.Kicukiro

26.Gisagara 75,66

27.Nyamagabe 75,55

28.Ruhango 75,27

29.Rurindo 75,19

30.Rubavu
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *