Ikipe ya Marines FC yatsinzwe na Gasogi United ibitego 2-1, yuzuza imikino irindwi ya shampiyona y’icyiciro cya mbere itarabasha kubona amanota atatu.
Iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu mazi yari yakiriye Gasogi United, mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu.
Igitego cyo ku munota wa mbere w’umukino cya Ishimwe Kevin ndetse n’icyo ku munota wa 41 cya Malipangou ThĂ©odore Christian ni byo byafashije Gasogi United y’umutoza Paul Kiwanuka kwegukana amanota atatu y’uyu mukino.
Ni amanota yazamuye iyi kipe kuko yahise ifata umwanya wa kane by’agateganyo n’amanota 14.
Impozamarira ku ruhande rwa Marines FC yabonetse ku munota wa 63 w’umukino ibifashijwemo na Ndikumana Avit; gusa iki gitego nticyari gihagije ngo iyi kipe y’umutoza Rwasamanzi Yves ibone amanota atatu y’uyu mukino.
Kuri ubu Marines FC ntirabasha gutsinda umukino n’umwe kuva shampiyona itangiye, ibiyishyira ku mwanya wa nyuma n’amanota abiri yonyine. Ni nyuma yo gushobora kugwa miswi n’amakipe ya Police FC ibitego 2-1 ndetse na Rutsiro FC banganyije igitego 1-1.
Marines FC igomba gushakira intsinzi ya mbere kuri Rwamagana City iyiri imbere n’amanota ane, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona amakipe yombi azahuriramo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru i Ngoma.

2 Responses
Imikino 7 yihiritse Marines FC itazi uko intsinzi imera nyuma yo kwihereranwa na Gasogi
Rwasamanzi amaze kurambirwa gutoza marines arashaka kugaruka kigali ahubwo muratinda kumwirukana arayimanura kuzayizamura muzabira icyuya.Ukuntu afite abona bazi umupira muri retour haragomba kuzanwa undi mutoza birababaje marines yabuze afande karasira azaza asanga yaramanutse.murakoze