Ikigo ngenzura mikorere cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangaje umuyobozi mushya wa kompanyi itwara abagenzi mu mujyi wa Kigali izwi nka KBS (Kigali Bus Service).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA kuri uyu wa gatatu, iki kigo cyemeje ko Eng. Deo Muvunyi ari we muyobozi wa KBS muri manda y’amezi atandatu.
[ad id=”44145″]
Iri tangazo ryagiraga riti “Icyemezo gifashwe nyuma y’uko ubugenzuzi bwa RURA bwagaragaje ko ikigo cya KBS Ltd kitananiwe gusa kubahiriza amasezerano arebana n’ibyo cyari kiyemeje gitangira gukora ndetse no kunanirwa kuzuza amabwiriza ngenga mikorere ahubwo iki kigo byagaragaye ko gifite n’ibindi bibazo mu miyoborere bibangamira abanyamigabane na rubanda bose muri rusange”
Iri tangazo rihindura umuyobozi wa KBS rikomeza rivuga koi bi bikozwe mu rwego rwo kugirango iki kigo kibashe kwikura mu bibazo by’imiyoborere kirimo bituma gikomeza kugaragaza imikorere mibi.
[ad id=”44145”]
KBS ni imwe muri kompanyi eshatu zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali, iki kigo cyashyizweho mu mwaka wa 2014 gihabwa uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 5.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


