Mu Ishyamba rya Kibira mu Ntara ya Cibitoke yegereye u Rwanda habonetse imirambo ine irimo itatu y’abambaye impuzankano ya FARDC, bigakekwa ko ari iy’abavuga Ikinyarwanda bo muri FLN. Iyi mirambo yabonywe n’abasirikare b’Igihugu cy’u Burundi bari mu gikorwa cyo gucunga umutekano muri iri shyamba rya Kibira, ku musozi wa Gafumbegeti muri Zone ya Butahana muri Komini ya Mabayi. Inkuru dukesha SOS Médias Burundi, ivuga ko imirambo itatu muri iyi ine, ari iy’abantu bambaye impuzankano y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Umwe mu bo mu gisirikare cy’u Burundi, yatangaje ko bafite amakuru ko “izi nyeshyamba zisanzwe zifite ibirindiro mu misozi ya Mukoma, Gafumbegeti na Rutorero mu ishyamba rya Kibira zitegura kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda.” Yavuze ko igisirikare cy’u Burundi cyabagabyeho ibitero byinshi kugira ngo bace intege izi nyeshyamba zifite imigambi mibisha aho zinamaze iminsi ziteza umutekano mucye mu baturage zibasahura. Undi watanze amakuru, yemeza ko hari abandi barwanyi benshi ba FLN baguye mu bitero byagabwe n’igisirikare cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize. Undi mu basirikare b’u Burundi, yavuze ko izi nyeshyamba zikomeje gukora ibikorwa binyuranye zambukiranya umupaka uhuza u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bakaba barigaruriye ibirombe bya Zahabu mu ishyamba rya Kibira. Yagize ati “Intego y’ibi bitero kandi no uguhagarika ibikorwa byo kwiba zahabu kandi intego yacu tugiye kuyigeraho. SOS Médias Burundi ivuga ko u Burundi ndetse n’u Rwanda, bohereje abasirikare benshi muri aka gace aho izi nyeshyamba zikunze kwinjira mu Rwanda zinyuze mu mugezi wa Ruhwa. Iyi mirambo ine yabonetse muri iri shyamba rya Kibira ahamaze iminsi hagaragara inyeshyamba z’umutwe wa FLN urwanya u Rwanda, zimaze iminsi ziteza umutekano mucye mu Ntara ya Cibitoke.



2 Responses
Imirambo bikekwa ko ari iy’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda yabonetse mu ishyamba rya Kibira
Esyeee!! Hhhhh!! Ngo bavuga ikinyarwanda?
Imirambo bikekwa ko ari iy’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda yabonetse mu ishyamba rya Kibira
Esyeee!! Hhhhh!! Ngo bavuga ikinyarwanda?