Imirwano mu Burasirazuba bwa Congo irakomeje hagati y’inyeshyamba za M23 hamwe n’igisirikare cya Congo (FARDC). Iyi mirwano yabereye mu gace ka Bisanga kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017.
Abarwanyi ba M23 batazwi umubare bahise bahungira muri Uganda, bamwe muri bo bakaba bambukanye intwaro. Abaturage nabo bo muri utwo duce duhana imbibi na Uganda bakaba bahise bahungirayo.
Richard Karemire, Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda yatangarije RFI ko abasirikare bagera kuri 44 ba M23 bari mu maboko y’igisirikare cyabo UPDF ariko akaba atigeze agaragaza niba ari bamwe mu bari batorotse inkambi yo Uganda muri Mutarama.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje atangaza ko 4 muri abo barwanyi bari bafite intwaro ndetse ko hari n’abaturage benshi bambutse bava muri Congo bagana Uganda bahunga iyo mirwano.
Igisirikare cya Congo gitangaza ko nta gushidikanya, M23 iri ku butaka bwayo, ahatungwa agatoki baherereye ni mu gace ka Tshanzu kari hafi n’umupaka wa Uganda.
Ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, Monusco yatangaje ko igiye kugaba ibitero by’indege aho bamaze kumenya ko hari M23, gusa ku ruhande rwa Bertrand Bisimwa, umuyobozi mukuru mu bya Politiki wa M23 uri muri Uganda ahamya ko M23 yinjiye ku butaka bwa Congo imbokoboko mu rwego rwo gutaha.
Iyi mirwano ikomeje mu duce dutandukanye twa Congo mu gihe hari amakuru avuga ko na Gen Sultani Makenga, umuyobozi w’ingabo za M23 nawe ari mu mashyamba ya Congo ari nawe urimo gutegura intambara.
Ku wa 20 Gashyantare imirwano hagati ya M23 na FARDC yari yabereye muri village ya Tamugenge na Matebe muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Theoneste/Bwiza.com


