Soldiers from the Armed Forces of the Democratic Republic of the Congo (FARDC) regroup at an army outpost on a hill between the village of Kachiru and Mbuzi hill -- an M23 rebel position -- in North Kivu on May 24, 2012. The FARDC has been engaged in battles with M23 rebels who hold the Mbuzi hill, but have seen a relative calm since the night of May 22, taking the opportunity to reinforce their positions. AFP PHOTO/PHIL MOORE

Imirwano yasakiranyirije M23 na Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo

Sangiza iyi nkuru

Imirwano ikomeye kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Gicurasi, yasakiranyirije umutwe wa M23 n’abarwanyi ba Wazalendo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano y’impande zombi yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, mu duce twa Tchofi na Kasheke two muri Teritwari ya Kalehe, ndetse no mu twa Kabamba na Mabingu two muri Teritwari ya Kabare muri Kivu y’Amajyepfo.

Imirwano yakomeje kuri uyu wa Gatatu nyuma y’uko ejo ku wa Kabiri M23 na ziriya nyeshyamba zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC barimo barwanira mu bice bya Kasheke na Remera ho muri Kalehe.

Ni imirwano amakuru avuga ko yamaze umunsi wose; mbere y’uko M23 isubizwa inyuma ariko na yo kuri uyu wa Gatatu ikongera kugaba ibitero ku ngabo z’umwanzi.

Amakuru avuga ko M23 yagabye ibitero kuri Wazalendo nyuma yo guhabwa umusada n’izindi ngabo zayo zaturutse mu mijyi ya Goma na Bukavu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *