Imiryango y’abasirikare b’u Burundi bishwe na M23 mu gihirahiro

Sangiza iyi nkuru

Imiryango y’abasirikare b’u Burundi boherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu gihirahiro, nyuma y’uko abayo baguye mu mirwano n’umutwe wa M23.

Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko hari abasirikare b’u Burundi bishwe na M23, abandi uyu mutwe ubafatana mpiri na bagenzi babo bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi mu bice bya za Teritwari za Masisi na Nyiragongo.

Amakuru avuga ko u Burundi bwahisemo guha RDC ingabo zo kiyiha umusada, nyuma y’amasezerano y’ibanga Perezida Evariste Ndayishimiye yagiranye na mugenzi we FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri ubu abasirikare 12 barimo umwe ufite ipeti rya Major ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu mirwano ya FARDC na M23.

Barimo Major Ernest Gashirahamwe ufite matricule (numĂ©ro imuranga mu gisirikare) SS1677. Yapfuye afite imyaka 43 y’amavuko ndetse ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo azashyingurwa.

Abandi ni Soldat de 1ère Classe Evariste Uwimana wari ufite Matricule HR28964, Soldat de 1ère Classe Gordien Uwimana wari ufite matricule HR 26362, Adjudant EzĂ©chiel Ndayishimiye ‘Bwazaye’ wari ufite matricule 76631/SC4668, Caporal-chef JĂ©rĂ´me Kabura wari ufite Matricule HR11421 na Soldat de 1ère Classe Fleury Masabarakiza uzwi nka Masabo wari ufite matricule HR27642.

Abivuganwe na M23 kandi ni Soldat de 1ère Classe Malin Niyonkuru wari ufite matricule HR 27861, Caporal-chef Edouard Nimbesha wari ufite matricule HR 17616, Soldat de 1ère Classe Désiré Sindayihebura wari ufite matricule HR 26970, mugenzi we Méthode Niyonkuru wari ufite matricule HR27864, uwitwa Jean-Luc Niyonkuru uvuka mu ntara ya Ruyigi ndetse na Soldat de 1èr3 Classe Mechack Niyonkinzo wari ufite matricule HR 27851.

Umusirikare M23 yerekanye nyuma yo kumufata mpiri we Soldat de 1ère Classe Melance Ndikumana ufite matricule 27742, ndetse uyu musirikare w’imyaka 30 aracyari mu maboko y’uriya mutwe cyo kimwe na bagenzi be bandi bataramenyekana.

Amakuru kuri ubu avuga ko muri iki cyumweru ari bwo bariba basirikare bose bazashyingurwa, mu muhango ugomba kuba mu ibanga rikomeye.

Impamvu ngo ni uko Leta y’u Burundi idashaka ko imiryango yabo imenya iby’urupfu rwabo, ikindi kandi ngo ntinashaka gutanga umucyo ku cyishe bariya basirikare nk’uko impirimbanyi Pacifique Nininahazwe yabitangarijwe na bamwe mu baba mu gisirikare cy’u Burundi.

Leta y’u Burundi irateganya gushyingura bariya basirikare, nyamara hari imiryango myinshi itagira amakuru y’aho imirambo y’ababo iherereye.

Abatanze amakuru bavuze ko “gushingura abasirikare baguye mu ntambara ya M23 muri Congo birimo bikorwa mu buryo butangaje. Kirazira ko gushyingura bibera rimwe, kirazira kandi ko imiryango yabuze abayo imenyana.”

Mu kwirinda ko hari abahurira mu gushyingura baziranye, ngo Igisirikare cy’u Burundi kigerageza kumenya ko buri musi gishyingura abasirikare badakomoka mu ntara zimwe.

Ikindi ngo gushyingura biba bihagarariwe na Ofisiye woherejwe n’ibiro bikuru bya gisirikare. Mu gihe umuhango urangiye, uwo Ofisiye ngo ahita yigendera agasiga abwiye ababuze uwabo ko ibisigaye bazabibariza mu biro bikuru bya gisirikare.

Abatanze amakuru bakomeza bavuga ko “umuryango ugeze mu biro bikuru by’igisirikare cy’u Burundi kugira ngo ugire icyo ubaza uterwa ubwoba, ukabwirwa ko uwabo yapfiriye mu kazi, bityo ko nta mucyo ujya utangwa ku byahitanye abasirikare.”

Amakuru avuga ko mbere y’uko u Burundi bwohereza abasirikare babwo muri RDC ibihugu byombi byumvikanye ko Congo izajya yishyura $5000 kuri buri musirikare wese w’u Burundi izohererwzwa.

Aya mafaranga yiyongeraho umushahara wa $200 RDC igenera bariya basirikare nk’umushahara, gusa amakuru avuga ko ayo bariya basirikare bahabwa ari make cyane.

Mu gihe u Burundi buhabwa aya mafaranga yose, imiryango y’abasirikare baguye mu mirwano na M23 nta mpozamarira ihabwa nk’uko bigenda ku bagwa imbere mu gihugu cyangwa abicirwa mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro muri Somalia.

Kugeza ubu amakuru avuga ko u Burundi bwihereje muri Kivu y’Amajyaruguru Batayo eshatu zo gufasha FARDC guhangana na M23, ndetse hari amakuru avuga ko bwaba buri no gutegura koherezayo Batayo ya kane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *