Ibikorwa by’ingenzi by’Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), bigiye guhura n’ubukererwe biturutse ku mbogamizi z’amafaranga zituruka mu bihugu by’abafatanyabikorwa bitubahiriza inshingano zo gutanga umusanzu mu muryango.
Nk’uko byatangajwe na EALA ku itariki ya 29 Gicurasi, inama ya 17 y’ibiro by’umuyobozi w’inteko ya EAC yarangiye ihamagarira ibihugu by’abafatanyabikorwa kuzuza inshingano zo gutanga umusanzu. Iyi nama yabereye i Nairobi muri Kenya.
Mu ijambo rye, Perezida wa EALA, Joseph Ntakirutimana, yagaragaje impungenge z’ibibazo by’imari muri iyi nteko ishinga amategeko y’akarere, avuga ko ibihugu bimwe by’abafatanyabikorwa bitigeze byohereza imisanzu yabyo, bikabangamira kandi bigahatira EALA gusubika ibikorwa bikomeye birimo n’ingengo y’imari. Ntakirutimana yahamagariye ibihugu by’abafatanyabikorwa kuzuza inshingano z’imisanzu bigomba abaturage.
Yagaragaje kandi igiciro gihanitse cy’ingendo zo mu kirere mu karere, avuga ko kinarenze icyo kujya mu Burayi, anasaba ko hasubirwamo amasezerano ya EAC kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Nkuko ibintu bimeze ubu, biragaragara ko ibikorwa na gahunda by’inzego za EAC muri rusange bibangamiwe no kubura amafaranga.
Ku itariki ya 27 Gicurasi, Urukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), urundi rwego rwa EAC, rwasohoye itangazo rugaragaza ko kubera ko amafaranga y’imisanzu yatinze koherezwa n’ibihugu by’abafatanyabikorwa, urukiko rutashoboye gukora inama yo muri Gicurasi y’ishami ry’ubujurire, kandi ko inama y’Ishami ry’urugereko rwa mbere yari iteganyijwe muri Kamena 2024 itazaterana nkuko byateganijwe.


