Imitangire mibi ya serivisi ishobora kuzagira ingaruka zikomeye ku gihugu – Inzobere

Sangiza iyi nkuru

Inzobere mu by’ubukungu zisanga imitangire mibi ya serivisi, muri leta n’abikorera, ishobora kuba intandaro yatuma igihugu kitagera ku ntego zikubiye muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, NST, no mu cyerekezo 2050, nkuko bitangazwa na Dr. Felicien Usengumukiza ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ubugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere, RGB.

Ibi biravugwa mu gihe urwego rwa serivisi rwihariye hafi 50% by’umusaruro mbumbe w’igihugu.

Ikibazo cy’abaturage basaga 2000 bo mu turere twa Rulindo, Burera na Gicumbi bamaze imyaka 8 bataka kutishyurwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe ubwo hubakwaga umuyoboro mugari w’amashanyarazi muri ako gace,ni kimwe mu bimenyetso abaturage bashingiraho banenga isiragizwa rya hato na ho no kurangaranwa na zimwe mu nzego zishinzwe kubaha serivisi.

Ibibazo nk’ibi biri mu bigaragaza imitangire mibi ya serivisi mu nzego zimwe na zimwe, ibintu bigira ingaruka no ku bipimo by’imiyoborere muri rusange nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile mu Rwanda, Nyemanzi Jean Bosco abisobanura.

Inshuro nyinshi mu mbwirwaruhame z’umukuru w’igihugu, hakunda kumvikana impanuro zisaba buri wese kunoza umurimo ashinzwe kugira ngo igihugu kigere ku mihigo cyihaye haba mu bukungu ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza nk’uko iyi nkuru dukesha RBA ikomeza yibutsa.

Mu muhango wo gushyira umukono ku mihigo ya 2020/2021 no kwesa iya 2019/2020, Perezida Kagame yashimangiye ko gukurikiza amategeko no kwitondera ibyo ateganya bidakwiye kuba urwitwazo rwo kuzarira mu mikorere no kudatanga serivisi inoze kandi ku gihe.

‘Rwanda Governance Score Card’, Raporo y’ubushakashatsi ku bipimo by’imiyoborere bukorwa n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere, RGB, bugaragaza ko imitangire ya serivisi ari yo nkingi ifite amanota make ugereranyije n’izindi.Byumwihariko mu myaka 2 ishize iyi nkingi yasubiye inyuma, iva ku manota 74% muri 2018 igera kuri 70%.

Si ubwa mbere kandi cyangwa ubwa kabiri humvikana amajwi ya bamwe mu baturage binubira imitangire ya serivisi mu nzego zimwe na zimwe z’abikorera, ariko byagera muri zimwe mu nzego za Leta hakiyongeraho no gusiragizwa bya hato na hato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *