Nyuma y’uko hasohokeye abazahatanira ibihembo bimenyerewe nka Salax Award, Uncle Austin yagaragaje isura abonamo abategura iri rushanwa.
Umuririmbyi mu njyana ya Afrobeat Luwano Tosh uzwi ku izina ry’ubuhanzi Uncle Austin, yatunze agatoki abashinzwe imitegurire y’ibihembo bya Salax Awards agaragaza ubuswa bategurana iri rushanwa, nyuma yo kutagaragara ku rutonde rw’abazahataniro ibyo bihembo mu byiciro bitandukanye.
Uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru ubutumwa bwe yabukubiye mu magambo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook anenga abategura Salax Awards,agaragaza ko aho gushyigikira abahanzi babaca intege zo kwitabira andi marushanwa.
Salax Awards nk’igikorwa ngarukamwaka kimenyerewe mu Rwanda, gihanganisha abahanzi bakoranye imbaraga ibihangano byabo ubashije guhiga abandi akegukana iki gihembo,Iki gikorwa kigiye kuba ku nshuro ya 7, nyuma y’isubikwa ryacyo mu mwaka ushize wa 2015.
Uncle Austin ukunzwe muri iyi minsi bitewe n’indirimbo yise “Rwancanze” yasohotse ikurikira iyitwa “Bihemu” ndetse na “Urwo Ngukunda” zakunzwe n’abakunzi be, bakaba baniteze ikindi gihangano gishobora guturuka mubyo atekereza kuri ibi bihembo kuko munyandiko ye yibanze ku ivugururwa ry’iri rushanwa kuko we yemeza ko riba riteguranye ubuswa agereranije n’indi myaka byagiye bitangwamo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibivugwa na Austin byari byagarutsweho na Senderi nawe uririmba mu njyana ya Afrobeat, avuga ko kuba atari mu cyiciro na kimwe muri iri rushanwa, ari akarengane nk’akakorewe Messi mu itangwa ry’ibihembo by’abitwaye neza bigiye gutangwa i Burayi .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO Anatty@Bwiza.com




