Imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ikomeje gutanga icyizere cyo kubaho

Sangiza iyi nkuru

Gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida bikomeje gutanga icyizere cyo kubaho, i Burayi abayifata biyongereyeho imyaka 10 ku gihe gisanzwe cyo kubaho.
Ibyo bigaragara ku mugabane w’u Burayi na Amerika ya Ruguru, ariko no muri Afurika ndetse no mu Rwanda, icyizere cyo kubaho cyagiye cyiyongera, aho usanga umwana wavukanye virusi itera Sida ashobora kubaho kugeza mu myaka 40 kuzamura mu gihe afata imiti neza nkuko inkuru ya France 24 ibitangaza.
Mu Burayi na Amerika ya Ruguru usanga igihe cyo kubaho cyariyongereyeho imyaka 10, kuva hatangizwa uburyo bwo gufata imiti mu 1996, nkuko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Lancet HIV.
Imyaka 73 ku bagabo na 76 ku bagore, nicyo cyizere cyo kubaho ku wanduye virusi ya Sida afite imyaka 20 y’amavuko, mu gihe atapfuye mu myaka ya mbere. Icyo gihe abaho ngo ntaho gitaniye n’icy’abantu batanduye virusi ya Sida babaho iri mu myaka 78.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi wo muri kaminuza ya Bristol, Adam Trickey, avuga ko izo mpinduka zagiye ziterwa zabayeho mu guhuza imiti y’amoko atandukanye mu rwego rwo kwirinda ingaruka yagira ku murwayi, izo mpinduka zatangiye gukorwa guhera mu myaka 20 ishize. Iyo miti kandi ngo ibuza virusi gukomeza kwiyongera no kwigira indahangarwa.
Imiti y’uruvangitirane yatangiye gukoreshwa mu 1996, igizwe n’ubwoko butatu bw’imiti , bubuza iyo virusi kwiyongera ndetse inabuza ubwangizi ishobora guteza uburyo bw’ubwirinzi bw’umubiri.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu 88.504 bo mu bihugu 18 byo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru , bari mu bahawe iyo miti hagati y’imyaka 1996 na 2010.
Igereranya ryerekana ko abafata iyo miti bagabanutse gupfa hagati y’imyaka 2008 na 2010, ugereranyije n’abafataga imiti hagati ya 1996 na 2007.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *