Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane, Ingabire Marie-Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano.

Iki gitekerezo yakigaragaje ubwo yaganirizaga abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022 bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera, abasobanurira agaciro kabo.

Yashingiye ku rugero rw’ubukwe aherutse gutaha ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, aho yabonye batanga inkwano.

Yagize ati: “Duherutse kujya mu bukwe i Muhanga, mu byo baje gusabisha cyangwa gukwa, ubu bisigaye bikugora kuko babikorera byose rimwe, ukayoberwa what is going on. Noneho bazana amasuka abiri, bakajya bayakomanya ngo bumve ko akomeye. Dusohotse, mpamagara Minister Bamporiki, ndamubaza nti ‘Biriya bintu byo gukwa isuka ni ibiki?’ ”

Immaculée yavuze ko mu busanzwe we atemera inkwano kuko ngo ituma umukobwa ahohoterwa mu gihe yamaze kugera mu rugo rwe. Ati: “Nsanzwe ntemera inkwano njyewe. Ntabwo nzemera, mbona ari ikintu gisa no guhohotera umwana w’umukobwa, kuko n’umugabo akomeza kugira ngo ‘naragukoye, naragukoye’.”

Yasobanuye kandi ko indi mpamvu ituma atemera inkwano ari uko yamaze guhindurirwa isura, uburyo isabwamo butandukanye n’ubwa mbere. Ati: “Ikindi, uzi ko bagenda baka-negotiating-a, hari abo njya mbaza, bakavuga ngo iwabo w’umukobwa turashaka miliyoni, iwabo w’umuhungu ngo rwose twabonye ibihumbi 800, iwabo w’umukobwa ngo oya, basi mwongereho 100 bibe 900.”

Immaculée avuga ko ibi ntaho bitandukaniye n’uburyo amasambu agurwamo, aho bagenda bamanuza ibiciro, maze abaza aba bakobwa ati: “Ese ubundi mwa bana mwe, ubu agaciro kawe ni miliyoni zingahe? Ni nde wazibona? Na Bill Gates ntiyayabona.”

Ntabwo yishimiye ukuntu mbere inkwano yabaga ari inka, ariko ubu ikaba yarabaye amafaranga, n’uburyo abakomeye ku nkwano ubabaza impamvu basaba nyinshi, bagasubiza ko umukobwa bamureze, yabavunnye. Ahubwo yemera ko mu gihe umukobwa n’umuhungu bakundanye, bafite uburenganzira bwo kubana, nta we ubitambitse kuko ngo nta we ubafiteho ububasha, kuko ari abana b’igihugu.

Ku basaba inkwano bitwaza ko umukobwa wabo bamureze, yabavunnye, Immaculée aribaza ati: “Ese ababyeyi b’umuhungu bo ntibamurera akabavuna? Umuhungu we ntavuna?”

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Yebabawe mbega ukuntu ufite ibitekerezo nkunzr.Uziko nange aruko najyaga mutekereza ! Rwose biba bisa nkaho umugabo aguze umugore yarangiza akamufata uko ashaka ngo yaramukoye u.ukibaza

  2. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Yebabawe mbega ukuntu ufite ibitekerezo nkunzr.Uziko nange aruko najyaga mutekereza ! Rwose biba bisa nkaho umugabo aguze umugore yarangiza akamufata uko ashaka ngo yaramukoye u.ukibaza

  3. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    uwo mubyeyi uyobora TIR ndamushyigicyiye cyane ku gitecyerezo cye,abana bose baravuna yaba umuhungu cyga umukobwa.inkwano izaveho.imana ikomeze ibarinde.

  4. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    uwo mubyeyi uyobora TIR ndamushyigicyiye cyane ku gitecyerezo cye,abana bose baravuna yaba umuhungu cyga umukobwa.inkwano izaveho.imana ikomeze ibarinde.

  5. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Inkwano rwose zirabangamye bazazikurejo zizajyane nibishyingiranwa koko mboba inkwano ziza hinduka nkicurizwa ryabantu Mary ndamwemera areba kure.

  6. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Inkwano rwose zirabangamye bazazikurejo zizajyane nibishyingiranwa koko mboba inkwano ziza hinduka nkicurizwa ryabantu Mary ndamwemera areba kure.

  7. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Yego nibyo uwo mubyeyi aravuga ukuri kera twiga religion batubwiraga ko Inkwano ariyo isobanura agaciro kumukobwa nukuvuga ngo umukobwa ukwowe make kubera ubushobozi buke bifatwa ko acirititse ibyubu byabaye nko kujya ku isoko ufite ayo umuryango w’umukobwa wifuza agahaha. Nikimwe mubituma abagire babuzwa uburenganzira kuko abafatwa nk’igikoresho cy’uwamuguze kdi umwana w’umukobwa akwite agaciro nawe.

  8. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Yego nibyo uwo mubyeyi aravuga ukuri kera twiga religion batubwiraga ko Inkwano ariyo isobanura agaciro kumukobwa nukuvuga ngo umukobwa ukwowe make kubera ubushobozi buke bifatwa ko acirititse ibyubu byabaye nko kujya ku isoko ufite ayo umuryango w’umukobwa wifuza agahaha. Nikimwe mubituma abagire babuzwa uburenganzira kuko abafatwa nk’igikoresho cy’uwamuguze kdi umwana w’umukobwa akwite agaciro nawe.

  9. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Jya mbere mubyeyi wa basore ibi byajya bitubuza nabo twikundiye kd twarubatse urukundo rwa babiri biveho nka nyakatsi pe cg by by mwanda ibi nihohoterwa kuko twe badufata nkababajwe mumbaho kd tuba twakoze twiyushyakuya birababaj bihinduke

  10. Immaculée yasobanuye ko atemera inkwano
    Jya mbere mubyeyi wa basore ibi byajya bitubuza nabo twikundiye kd twarubatse urukundo rwa babiri biveho nka nyakatsi pe cg by by mwanda ibi nihohoterwa kuko twe badufata nkababajwe mumbaho kd tuba twakoze twiyushyakuya birababaj bihinduke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *