Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020, yafatiwemo ibyemezo birimo kwemerera imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange, gutwara abagenzi 100%.
Itangazo ry’ibi byemezo rivuga ko imodoka zifite imyanya y’abagenda bicaye gusa, zizajya zitwara 100% by’umubare w’abantu zakorewe/zemerewe gutwara.
Naho izifite imyanya y’abagenda bicaye n’abahagaze, zizajya zitwara 100% bicaye na 50 % bahagaze.
Amabwiriza arambuye kuri iyi ngingo, azatangwa n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rusanzwe runafite inshingano yo kugena ibiciro by’ingendo mu modoka rusange.
Iki cyemezo kije gisubiza abagorwaga n’amafaranga menshi y’ingendo (kuri bamwe yari yarikubye kabiri), bitewe n’uko izi modoka zagendagamo 1/2 cy’abagenzi, mu rwego gukumira ikwirakwira rya Covid-19.
Havuguruwe kandi irindi bwiriza ku bitabira inama, aho batazongera gusabwa icyemezo kigaragaza ko bipimishije Covid-19. Gusa abazitegura, barasabwa kubahiriza amabwiriza y’inzego z’ubuzima ariko kutarenza 50% by’abitabiriye.
Guverinoma y’u Rwanda iramenyesha Abaturarwanda ko izindi ngamba zari zisanzweho zizakomeza kubahirizwa, ikabasaba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, uzabirengaho akazafatirwa ibihano.

Muri iyi nama, hafashwe ibindi byemezo bigaragara kuri izi mpapuro:

4 Responses
Imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi 100%
transport kbs yari hejuru bikabije, ahubwo bafashe abaturage igabanuke cyane kuko twarkennye
Imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi 100%
transport kbs yari hejuru bikabije, ahubwo bafashe abaturage igabanuke cyane kuko twarkennye
Imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi 100%
Badufa bibaze kubanyarwanda bacuruza ububari kuko bamerewe nabi cyane.
Babafungurira wenda bakabaha amabwiriza, ariko bakabaho.
Imodoka rusange zemerewe gutwara abagenzi 100%
Badufa bibaze kubanyarwanda bacuruza ububari kuko bamerewe nabi cyane.
Babafungurira wenda bakabaha amabwiriza, ariko bakabaho.