Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zakumiriye mu mujyi wa Goma imodoka zifite ibirahure byijimye.
Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri w’iyo ntara, GĂ©nĂ©ral-Major Peter Cirimwami Nkuba.
Izo modoka zishinjwa kuba “isoko y’umutekano muke” muri uriya mujyi utuwe n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri.
Abafite imodoka zifite ibirahure byijimye i Goma bahawe amasaha 72 ngo babe bamaze kubihindura.
Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi i Goma hari impungenge z’uko uyu mujyi ushobora kwigarurirwa n’inyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwanira hafi yawo n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
Icyemezo cyo guca imodoka zifite ibirahure byijimye i Goma kije gikurikira ibindi Guverineri Cirimwami yagiye afata, birimo kubarura buri muntu mushya winjira mu mujyi no kubuza abanyamadini guteranira mu misozi iwukikije.



One Response
Imodoka zifite ibirahure byijimye zaciwe i Goma
Hhhhhhhhhh. Habyara yakoze ibirenze ibyo ..m23 ifashe gahunda yo gufata umugi, imigambi yose mwafashe yapfa ubusa