Igihugu cy’u Burundi gikomeje gufata ibyemezo bikomeye mu rwego rwo kugaragaza ko kitishimiye u Rwanda nubwo bigira ingaruka no ku baturage babwo, aho amakuru agera kuri Bwiza.com avuga ko nta modoka itwara abagenzi yemerewe kurenga umupaka iva cyangwa ijya mu Rwanda.
Amakuru atugeraho aravuga ko mu masaha macye ashize mu Burundi hafashwe icyemezo cy’uko nta modoka ya Volcano yongera kurenga umupaka w’u Burundi n’u Rwanda, aho bivugwa ko imodoka zose za Volcano zari ziri kuza mu Rwanda zasubijwe inyuma izashakaga kwinjira mu Burundi nazo zikabuzwa gutambuka.
Tukimara kubona aya makuru twahamagaye umuyobozi wa Volcano, Bwana Olivier Nizeyimana, yemeza aya makuru y’uko koko icyemezo cyafashwe, ariko adutangariza ko kitafatiwe Volcano gusa ahubwo ari ku modoka zose .
Amakuru atugeraho aravuga ko mu masaha ya saa yine imodoka zageraga ku mupaka zasubijwe inyuma abagenzi zari zitwaye bakavamo bakambuka n’amaguru kugera hakurya mu Rwanda kandi n’imodoka ziva mu Rwanda zikaba zabujijwe kwinjira mu Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru kandi aravuga ko n’imodoka nini za volcano zari zijyanye abagenzi muri Uganda nazo zasubijwe inyuma, icyateye gufata iki cyemezo ngo kikaba kitaramenyekana.
Biravugwa ko mu masaha ya Saba abapolisi barinze za bariyeri mu Burundi bahawe amabwiriza yo guhagarika bus zijya mu Rwanda.
Iki cyemezo cyafashwe cyaba kije gikurikira ikindi kibuza kohereza mu Rwanda ibicuruzwa bigizwe n’ibyo kurya giherutse gutangazwa na visi perezida w’u Burundi, Joseph Butore.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com



