Impaka ku ifungurwa ry’umupaka, Perezida Kagame i Nairobi, Sankara n’ihogoza rye; inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 31 Mutarama 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zerekeye politiki n’ubutabera.

Harimo:

Ifungurwa ry’umupaka wa Gatuna ryateje impaka

Leta y’u Rwanda tariki ya 31 Mutarama 2022 yafunguye umupaka wa Gatuna uhuza iki gihugu na Uganda, ariko ifungurwa ryawo riteza impaka bitewe n’amabwiriza agena abagomba kwambuka.

Mbere y’uko umupaka ufungurwa, abantu benshi baturutse mu bihugu byombi bari biteguye kwambuka, ariko basubizwa inyuma bamenyeshwa ko abemerewe ari abatwara amakamyo y’ibicuruzwa, bikaba byaremejwe mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

Gusa abagize Inteko ishinga amategeko ya Uganda bo banze kunyurwa, basaba Minisitiri ushinze umuryango wa Afurika y’iburasirazuba wabo, kubaha ibisobanuro ku ifungurwa ry’uyu mupaka bavuga ko riteye urujijo.

Perezida Kagame i Nairobi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 3 Gashyantare 2022 yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Kenya, agaruka nyuma y’amasaha make.

Muri uru ruzinduko, yahuye na mugenzi we uyoboye Kenya, Uhuru Kenyatta baganira ku mubano w’ibihugu byombi n’ibirebana n’akarere ka Afurika y’iburasirazuba birimo umutekano muri Ethiopia.

Perezida Uhuru yashimiye Perezida Kagame kuba Leta y’u Rwanda yarafunguye umupaka wa Gatuna.

Gatete Claver yahinduriwe imirimo, Dr Nsanzimana ahabwa akazi gashya

Perezida Kagame tariki ya 31 Mutarama yahinduriye imirimo Gatete Claver wari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, amusimbuza Dr Nsabimana Ernest wari Umuyobozi Mukuru w’urwego ngenzuramikorere, RURA.

Gatete yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye (UN) ufite icyicaro i New York, asimbura Valentine Rugwabiza.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente tariki ya 3 Gashyantare yagize Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Kaminuza y’u Rwanda, i Butare (CHUB).

Umunyakenya watorotse u Rwanda yarafashwe

Umunyakenya Nathan Lloyd Ndung’u wari umaze imyaka 10 atorotse ubutabera bw’u Rwanda bwamukurikiranagaho icyaha cy’ubwambuzi bw’amafaranga abarirwa mu mamiliyoni, byamenyekanye ko yafatiwe i Nairobi.

Nathan Llyod washinze ikigo DN International cyubakaga inzu zo kubamo, yahunze mu mwaka w’2011 ubwo yari amaze kuregwa na bamwe mu bo bari baragiranye amasezerano, bamushinjaga ubwambuzi.

Afunzwe na Polisi ya Kenya mu gihe hategerejwe icyemezo cy’urukiko, cy’uko ashobora koherezwa mu Rwanda kuko Ubushinjacyaha bw’iki gihugu bwari bwaramushyiriyeho impapuro zimuta muri yombi mu 2018 bwaramusabye.

Sankara n’ihogoza rye

Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Major Sankara ubwo yari Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN tariki ya 2 Gashyantare yabwiye urukiko rw’ubujurire ko ubushinjacyaha budashaka ko asazira muri gereza, atazanye ihogoza rye ngo babane.

Sankara wakatiwe imyaka 20 y’igifungo n’urukiko rukuru, ariko we n’ubushinjacyaha bakajurira, yavuze ko ubushinjacyaha bwari bwaramusezeranyije kumusabira igihano gito gishoboka kugira ngo bimworohere gusubira mu buzima busanzwe.

Iri sezerano yavuze ko yarihawe ubwo yari yasabwe gufasha ubushinjacya mu iperereza kuri MRCD-FLN, abuha amakuru yose afite kuri uyu mutwe n’abayobozi bawo. Ariko bwo bwavuze ko ntayo impande zombi zagiranye kubera ko amategeko yemeza ko agomba yanditse, ariko ngo ntibyigeze biba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *