Impaka ku mafaranga byavuzwe ko azajya asabwa abashaka gukora ubucuruzi bwo kuri interineti

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) tariki ya 19 Gashyantare 2021 rwatangarije abakora ubucuruzi bwo kuri interineti banatanga serivisi zo kugeza ibicuruzwa ku baguzi (e-commerce), ko ruri gutegura umushinga mushya ugenga iyandikwa ryabwo.

Ni mu nama yahuje uru rwego n’ibigo bikora ubu bucuruzi bikanatanga iyi serivisi, kuri uwo munsi.

Nk’uko bigaragara mu nyigo y’uyu mushinga, ushaka gukora ubu bucuruzi yazajya asabwa kwishyura amadolari ya Amerika ($) 3000 (arenga amafaranga y’u Rwanda 2,900,000) kugira ngo abone uruhushya rumwemerera gukora mu gihe cy’imyaka itanu.

Mbere yo guhabwa uru ruhushya kandi, ngo hazajya hagenzurwa ubushobozi bw’ushaka gutanga iyi serivisi burimo ubw’ibikoresho nk’imodoka na moto, ndetse n’ikoranabuhanga ryoroshya itumanaho hagati ye n’umuguzi.

Aho uyu mushinga mushya umenyekaniye, abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kotsa igitutu RURA, babitewe n;aya mafaranga yo kwandikisha ubu bucuruzi, bafata nk’aho yaba ari ayo kunaniza abagira igitekerezo cyo kwiteza imbere, cyane cyane urubyiruko.

Nk’uwitwa eLHAMiiD ku rubuga rwa Twitter yabwiye RURA ati: “Uyu mushinga wo gusaba abakora e-commerce $3000 y’uruhushya rwo gukora si ugukabya ahubwo ni n’ubujura, bikaba no kwangiza icyizere cyose cy’urubyiruko n’abahanga udushya mu ikoranabuhanga.

Uwitwa Reilla Umutoni agira ati: “Ndi hano nibaza uko twamanuye imisoro ku modoka zihenze, RURA igasaba $3000 y’uruhushya rwo gukora e-commerce, bivuze guca intege ubucuruzi buciriritse n’abatekereza guhanga imirimo.”

Igitekerezo cya Umutoni cyagarutsweho n’undi witwa Uncle 107 wagize ati: “1. Igihugu cyakuyeho imisoro ku modoka zihenze mu korohereza abakerarugendo batazanazigendamo. Uko ayo mafaranga azagaruzwa, 2.RURA yashyizeho $3000 y’uruhushya rwo gukora imyaka itanu kuri e-commerce…”

Uwitwa Nduje Uramvangira ati: “Ni system y’uko abakire bakomeza gukira, abakena bagakomeza gukena. Telereza umunyeshuri ufite igitekerezo cyo gukora web/Mob/App ariko ntabone amafaranga yo kwiyandikisha. Nyabuna RURA ongera ubitekerezeho.”

Ntabwo umushinga watangiye kubahirizwa-RURA

Mu gihe iki gitutu gitutu gikomeje ku mbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa 23 Gashyantare 2021 RURA yasohoye itangazo risa n’irihumuriza abatewe impungenge n’uyu mushinga.

RURA ivuga ko uyu mushinga ucyigwaho, isaba ababonye inyandiko (draft) igaragaza ibyawo yasakaye kuri izi mbuga ko bawuha agaciro kuko utaratangira kubahirizwa.

Uru rwego rwatangaje kandi ko inama yaruhuje n’abakora ubu bucuruzi yari igamije kwakira ibitekerezo byabo kuri uyu mushinga, iti: “Inama nkusanyabitekerezo yitabiriwe n’ibigo bikora ubucuruzi bwifashisha ikoranabuhanga, mu rwego rwo gukusanya ibitekerezo bizashyira muri uyu mushinga w’amabwiriza mbere y’uko utangira kubahirizwa.”

RURA yijeje ko hazakomeza kuba inama nyunguranabitekerezo mu rwego rwo gushyiraho umurongo uhamye utuma hatangawa serivisi zinoze kandi zubaka icyizere hagati y’abatanga serivisi n’abaguzi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *