Impamvu abagore batwite n’abonsa batemerewe urukingo rwa Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kiratangaza ko ababyeyi batwite n’abonsa, batari mu bagomba guhabwa urukingo rwa Covid 19 mu buryo bwihutirwa bitewe nuko nta bushakashatsi bwakozwe kuri ibyo byiciro.

Ni mu gihe ababyeyi bari muri ibi byiciro, bavuga ko bifuza ko haboneka inkingo za Covid 19 zahabwa ababyeyi bo muri ibyo byiciro kandi ntibibagireho ingaruka.
Umwe mu barimu bigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Kagugu mu Karere ka Gasabo, utwite avuga ko yagiye kwikingiza agasanga batari mu bemerewe guhabwa urukingo.

Avugana na RBA dukesha iyi nkuru yagize ati “Sinabashije gufata urukingo kubera ko ntwite,narasomye mbona mu mabwiriza yari yatanzwe, abagore batwite n’bonsa, ntabwo bagomba gufata urukingo. Impungenge mba mfite ni uko buri munsi, mpura n’abana bavuye mu ngo hirya no hino, ntiwamenya icyo baba bazanye, urukingo rwaje ari urwo kudufasha, ndamutse nanduye nshobora kubura umwuka kandi umuntu utwite, akenshi aba afite intege nke.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko inkingo za Covid 19 ziri gutangwa, umumaro wazo ari 1 , ari ugufasha umubiri kwirwanaho, ariko hakaba hari ibyiciro bitazemerewe.

Yagize ati “Ubundi mu bushakashatsi, icyo cyiciro nticyakoreweho ubushakashatsi kuko byari bitaramenyekana uko urukingo ruzaba rukora icyo gihe na nyuma yaho, ni yo mpamvu batari mu bahabwa urukingo mu buryo bwihutirwa keretse igihe utwite cyangwa uwonsa yaba afite impamvu yihariye ishobora gutuma yakwibasirwa na covid 19, icyo gihe abaganga bacu baganira na we,mbere yuko ahabwa urukingo,ashobora kuba ari umuganga ubana n’ indembe, afite diyabete, afite n’indi ndwara ishobora gutuma aremba kurushaho,ukabona ko kumuha urukingo byaba byiza kuruta kutarumuha.”

Ku ruhande rw’abagore batwite ndetse n’abonsa bifuza ko hakorwa ubushakashatsi ku nkingo za Covid 19 zahabwa abari muri ibyo byiciro.

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko muri rusange uretse abo muri ibyo byiciro, abantu barengeje imyaka 18 y’amavuko bemerewe guhabwa urukingo rwa Covid19.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara bwa mbere mu Rwanda, muri Werurwe umwaka ushize, abantu basaga ibihumbi 19 bamaze kucyandura, abagera ku 18,155 barakize, mu gihe kimaze guhitana 272. Kugeza kuwa Mbere w’iki cyumweru abasaga 200,000 bari bamaze guhabwa urukingo hirya no hino mu gihugu.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *