Muganga wamamaye cyane muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege yanze kurindwa n’abasirikare ndetse n’abapolisi b’igihugu bitewe n’uko ngo bamwe muri bo bahoze ari inyeshyamba.
Byemejwe na Minisitiri wungirije, ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Gilbert Kankonde kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020, mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya TV5 Monde.
Gukenera uburinzi k’uyu muganga wegukanye igihembo cyitiriwe Nobel mu 2018, guterwa n’iterabwoba yari amaze iminsi ashyirwaho, avuga ko ryatewe n’icyifuzo yagaragaje cyo gukora iperereza ku byaha imitwe yitwaje intwaro n’ingabo z’ibihugu by’amahanga zakoreye mu burasirazuba bw’igihugu.
Impungenge z’umutekano wa Dr. Mukwege wari umaze iminsi atabaza abo bireba, zatumye leta ya RDC imuha abasirikare n’abapolisi bamurinda, arabyanga, asaba kurindwa gusa n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro (MONUSCO).
Impamvu yaba yaratumye uyu muganga yanga abarinzi baturutse mu nzego za leta, avuga ko bahoze mu nyeshyamba, ni uko ngo bashobora kumugirira nabi nk’uko Kankonde yabitangaje.
Visi Minisitiri Kankonde yagize ati: “Yavuze ko hari abamuteraga ubwoba, twebwe nka Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu twiyemeza kumurinda gusa yavuze ko bitashoboka kuko atekereza ko igisirikare n’igipolisi cyacu kirimo abahoze mu mitwe yigometse. Yavuze ko abo bashobora kumugirira nabi, ahitamo kurindwa n’ingabo za MONUSCO.”
Dr. Denis Mukwege ni umusaza w’imyaka 65 y’amavuko, ukomoka mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Yashinze Ibitaro bya Panzi muri Bukavu, bivurirwamo abagore bafashwe ku ngufu n’abarwanyi b’imitwe y’inyeshyamba, bikaba ari nabyo byamuhesheje igihembo cya Nobel mu 2018.
Gusa uruhare yagize mu kurwanya ibi bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ngo byamukururiye abanzi, aho byageze mu Kwakira 2012, abitwaje intwaro batamenyekanye bagaba igitero ku rugo rwe, umupolisi warurindaga aricwa.

6 Responses
Impamvu Dr. Mukwege yanze kurindwa n’ingabo za RDC, agahitamo MONUSCO yamenyekanye
Dr.Mukwege did good to refuse government security personnels to guard him they may do harm to him.

Bukavu tunahangayika kbs
Impamvu Dr. Mukwege yanze kurindwa n’ingabo za RDC, agahitamo MONUSCO yamenyekanye
Bukavu tunahangayika kbs