Impamvu ebyiri Ingabire Victoire avuga ko zatumye umugabo we atsinda urubanza ku byaha bya Jenoside

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka ritaremerwa mu Rwanda ( FDU-Inkingi), Ingabire Umuhoza Victoire avuga ko yari afite icyizere ko umugabo we, Lin Muyizere azatsinda urubanza yaregwagamo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera impamvu ebyiri.

Ni nyuma y’aho amakuru ava mu Buholandi avuga  kuwa 20 Ukuboza 2018 umugabo wa Vctoire Ingabire yagizwe umwere.

Mu kiganiro na Bwiza.com kuwa 23 Ukuboza 2018, Ingabire yavuze ko byamushimshije  kuba umugabo we yaratsinze uru rubanza gusa akongeraho ko yari abyiteze.

Ati “ Byaranshimishije, ndashimira Imana ndetse n’abantu bose batanze ubuhamya ngo ukuri kujye ahagaragara. Nari mbyiteze k’umpamvu ebyiri. Iya mbere, umugabo wanjye nta ruhare yigeze agira muri génocide yakorewe Abatutsi. Kuko impapuro bari batanze zanavugaga ahantu tutigeze dutura.”

Uyu munyapolitiki avuga ko impamvu ya kabiri ari uko hari urujijo ku muntu waba amurega cyane ko ngo na mbere hose umugabo we nta byaha yigeze akurikiranwaho n’ubutabera bw’u Rwanda.

Ati “  Inzego zishinzwe ubutabera mu Rwanda zari zaravuze kenshi ko ntacyo zimukurikiranaho. Yajyanywe mu nkiko ariko ari ntawe ufite icyo amurega ugaragara. Aha niho byari byaranatubereye urujijo. Ukuri rero kwaratsinze”

Bwiza.com yashatse kumenya icyo uyu munyapolitiki ahugyemo muri iyi minsi, maze avuga ko ari mu masomo.

Ati “ Hari amasomo ndi gukurikira muri Montfort University, Ariko ntibimbuza no kuganira n’Abanyarwanda. Nkurikirana ubuzima bw’igihugu.”

Ingabire Victoire ni umuyobozi mukuru w’Ishyaka FDI-Inkingi ritemewe mu mashyaka akorera mu Rwanda.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Mu mwaka wa 2010, nibwo Ingabire yafashe indege yerekeza  mu Rwanda, avuga ko agiye kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ahageze nibwo yaje gufungwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nyuma y’ ijambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku wa 16 Mutarama 2010.

Ku wa 13 Ukuboza 2013, nyuma yo guhamwa n’ibyaha yashinjwaga, nibwo Urukiko rw’Ikirenga rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15 mu isomwa ry’urubanza yaba we ndetse n’ubushinjacyaha bari bajuririye nyuma yo kumukatira bwa mbere igifungo cy’imyaka umunani.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Ingabire hamwe n’inzindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri, bahawe imbabazi na Perezida Kagame baza gufungurwa.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *