Impamvu yaba yarakuye Danny Nanone muri Incedible

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Danny Nanone, ntakibarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Bagenzi Bernard yitwa Incredible Records, n’ubwo ba nyiri ubwite bemeza ko amasezerano bari bafitanye yarangiye ntiyongerwe, Bwiza.com dufite amakuru yizewe yemeza ko amafaranga ariyo yatandukanyije aba bombi.
Mu kiganiro n’umwe mu nshuti za hafi z’aba bombi, utashatse ko amazina ye tuyatangaza muri iyi nkuru, yadutangarije imvo n’imvano y’umwuka mubi watutumbye hagati ya Danny na Bagenzi Bernard byatumye bafata umwanzuro wo gutandukana bucece.
Uwo muntu yagize ati” Nibyo koko Dany Nanone yavuye muri Incredible, sinzi neza niba amasezerano yabo yari yararangiye, ariko ikibazo nzi cyabayeho ni amafaranga Danny Nanone yagombaga guha Bagenzi, nyuma ya Primus Guma Guma ya 7, Bernard yagombaga guhabwa miliyoni 1,500,000 frws nk’ijanisha ryibyari biri mu masezerano bagiranye mbere ya Guma Guma, PGGSS 7 irangiye rero Danny yanze gutanga ayo mafaranga ahanini bitewe n’umwanya yabonye utaratumye abona amafaranga menshi, ibi rero nibyo byatumye amukwepa ndetse ntiyongera gusubira muri iyi nzu itunganya umuziki”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko icyababaje nyiri Studio, ari uburyo yakoze ibishoboka byose ngo afashe uyu muhanzi kwitabira Primus Guma Guma ya 7, ariko yarangira ntiyubahirize ibyo bari barumvikanye.
Nubwo uyu muntu yadutangarije ibi ariko, ba nyiri ubwite bo bavuga ko gutandukana kwabo byatewe n’amasezerano bari bafitanye yarangiye bagahitamo guhagarika imikoranire, kugeza ubu Incredible Records isigayemo umuhanzi Davis D na Khalfan gusa, Dany Nanone na Aime Bluston ntibakibarizwamo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dushimimana Dushim/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *