Umunyarwandakazi Sonia Rolland wabaye nyampinga w’Ubufaransa arimo kubarizwa mu Rwanda aho yaje gufata amashusho ya Filime ye yise ‘Entre Deux’.
Ni Filime atigeze atangazaho byinshi nk’uko bigaragara ku rubuga rwe rwa Instagram, gusa ahamya ko yari akumbuye igihugu cye nk’uko yabikomojeho mu nyandiko yagize ati”Rwanda narinkukumbuye cyane.’Ni amagambo yavuze aherekejwe n’urusobe rw’amafoto yashyize kuri urwo rubuga yifotoreje mu myanya nyaburanga bigaragara ko yari atengamaye yumva amafu n’amahumbezi y’urwamwibarutse.
Uwamahoro Rolland yabaye nyampinga w’Ubufaransa mu 2000.Mu 2022 nibwo yaherukaga mu Rwanda nabwo aje gukomeza imishinga ye itandukanye.Sonia Rolland nyuma yo kwegukana ikamba yatangiye gutera inkunga amarushanwa y’ubwiza muri Afurika harimo na Gabon ndetse aha ni ho yahuriye n’uwari umugore wa Omar Bongo, Edith Bongo batangira kuba inshuti gutyo.



