Impamvu zateye Abafaransa kudatabara Abanyabisesero ziragenda zishyirwa ahagaragara

Sangiza iyi nkuru

Bisesero, ahantu hagizwe n’uruhererekane rw’udusozi tugizwe n’amashyamba mu burengerazuba bw’u Rwanda, hahungiye ibihumbi by’Abatutsi bahunga jenoside yabakorerwaga ikorwa na guverinoma u Bufaransa bwashyigikiye igihe kirekire, ariko na n’ubu harakibazwa uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri iki gice cyabarizwaga muri Zone Turquoise cyagenzurwaga n’Abafaransa muri Kamena 1994.

Abasirikare-b_Abafaransa-bashijwa-gufatanya-n_Interahamwe-kwica-Abatutsi-mu-gice-kiswe-Zone-Turcquiose
Utabona uruhare rw’u Bufaransa mu byabaye mu Rwanda yaba yigiza nkana

Nyuma y’ubuhamya bw’uwari umwungirije, Col Rosier, mu Ukuboza 2015, Gen Jean-Claude Lafoucarde wari ukuriye Operation Turquoise nawe muri Mutarama yumviswe nk’umutangabuhamya nyuma y’ikirego cyaregaga u Bufaransa ubufatanyacyaha muri jenoside cyatanzwe mu 2005 n’abarokotse jenoside.

Bivugwa ko itsinda ry’ingabo z’u Bufaransa ryageze mu Bisesero Abatutsi bari bihishe mu misozi yaho bakava aho bari bihishe bazi ko bagiye gutabarwa. Uwari ukuriye iri tsinda yabasezeranyije kugaruka kubatabara asubira ku birindiro byabo, aho yageze ngo agahabwa amabwiriza yo kutagaruka.

Nyuma y’iminsi 3 kuwa 30 Kamena, bamwe mu basirikare bazirikanaga ibyo bari babonye, bafashe icyemezo cyo kubimenyesha ababakuriye basaba ko hakorwa igikorwa cyo kujya gutabara. Hagati aho abantu Magana bari barimo baricwa mu gihe bari bizeye gutabarwa n’ingabo z’u Bufaransa.

general_jean-claude_lafourcade
Gen Jean-Claude Lafourcarde wari uyoboye Operation Turquoise

Colonel Rosier, wari uyoboye umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) ndetse na Gen. Lafourcarde bashyizwe mu majwi bashinjwa kuba bataratabaye.

Aba bagabo babanje kuvuga ko bamenyeshejwe aya makuru kuwa 29 Kamena, ariko ibimenyetso bigaragaza ibinyuranye kuko ubuhamya bwa video bwagaragaje Col Rosier asobanurirwa n’umwe mu ba ofisiye bato ibyo bari bamaze kubona. Kubw’ibyo amakuru akaba yari ayafite.

Kuva ubwo, ibyo bireguzaga barabihinduye, noneho batangira kuvuga ko bari bafite umubare muto w’abasirikare batari kubasha gutabara.

Ngo impamvu nyamukuru ya Operation Turquoise yari ukurwanya ingabo za FPR
Ibi nabyo bitandukanye n’ibyavugwaga ku mpamvu ya Operation Turquoise. Iyi nkuru dukesha Le Monde ikomeza ivuga ko ingabo z’u Bufaransa zaje zigabanyijemo imitwe myinshi harimo n’uwari ushinzwe kurwana, aho umwe mu basirikare bari bawugize avuga ko yari ashinzwe kuyobora ibitero by’indege.

Uyu mutwe ngo watojwe bihagije kandi wari ufite ibikoresho bihagije, washoboraga kurinda ahantu hari guhungishirizwa abari barokotse ubwicanyi bahungiye mu misozi kandi ngo nta bicanyi cyangwa ingabo za leta zari gutinyuka kuhagera.

Uyu mutwe ngo wari ukambitse muri metero nka 50 uvuye aho Col Rosier yakoreraga ku Kibuga cy’indege cya Bukavu mu cyari Zaire kuva kuwa 28 Kamena. Uyu musirikare yakomeje avuga ko bari bafite imodoka zihagije n’abasirikare bari gukora iyi mission haba ku manywa cyangwa ninjoro.

French soldiers prepare to leave Bukavu airport as they complete their withdrawal from the safe zone into Zaire, August 21, at the end of
Aha hari kuwa 21 Kanama 1994 ingabo z’u Bufaransa zitegura kuva ku kibuga cy’indege cya Bukavu nyuma yo gusoza Operation Turquoise / Ifoto: Internet

Uyu mutwe ariko nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, ntabwo wigeze witabazwa ngo ujye gutabara Abatutsi bo mu Bisesero. Kubera iki? Kubera ko atari yo mabwiriza uyu mutwe wari ufite kuko ayo wari ufite atandukanye n’ibikorwa by’ubutabazi byari urwitwazo ariko hari ikindi Operation Turquoise yari igamije ari cyo kurwanya FPR yari igeze ahabi guverinoma u Bufaransa bwari bushyigikiye.

Kurwanya abakoraga jenoside byarashobokaga

Le Monde ikomeza ivuga amabwiriza bahawe abakuru nka Lafourcarde, Rosier na Marin Gillier bayubahirije kugeza ubwo n’ubu bagitanga ibisobanuro bidasobanutse mu rwego rwo kudakoza isoni abanyapolitiki bateguye Operation Turquoise.

Inkuru ikomeza ivuga ko mu gihe kuwa 30 Kamena byabaye ngombwa ko za ngabo zidasanzwe zijya kwita ku barokotse, mu gihe umutwe twavuze haruguru wari wahawe inshingano zo kurwana wa 2° REI (Légion étrangère) wahise uhabwa ubutumwa bwo kujya guhagarika FPR ku ngufu ngo itarenga ishyamba rya Nyungwe.

4866452_3_406e_le-memorial-de-bisesero-ou-furent-assassines_5d1a91d48a81bff1ba3ac9cba71fa793
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero

Mu ijoro ryo kuwa 30 Kamena rishyira kuwa 01 Nyakanga, hahise hatangira impaka ku kuba u Bufaransa bwarashoboraga gushinjwa ubufatanyacyaha mu gukora jenoside, maze bukeye bwaho kuwa 01 Nyakanga mission yo guhagarika FPR irahagarikwa mu gihe indege z’intambara z’u Bufaransa zari mu kirere zije guhagarika FPR, ariko ngo Operation Turquoise yo hari hakiri kare ngo irangire.

Umwe mu basirikare b’Abafaransa wakomeje kuganira na Le Monde ariko amazina ye akaba yagizwe ibanga, yakomeje avuga ko bashoboraga kurwanya abajenosideri ariko ngo barwanyije ababarwanyaga bari biyemeje kubahagarika uko byagenda kose. Uyu akomeza avuga ko batari bamenye ko abari abambari babo ejo hahise bari abajenosideri.

Uyu musirikare akomeza yibaza niba ibi byamugira kimwe na bagenzi be abafatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi, akavuga ko yumva we byabazwa abanyapolitiki bafataga ibyemezo icyo gihe bakomeje kwitarutsa uruhare rwabo muri aya mahano yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *