Ese wemera ko hari ubwo abantu batandukana, bakazongera gusubirana?
Kubona abantu bakundana bahagarika urukundo ni ibintu bibaho.
Kera kabaye nka nyuma y’amezi n’amezi cyangwa iminsi myinshi ukabona umwe muri bo agerageje kugaruka ari nabwo umwe atangira kwibaza icyatumye bashwana kandi mbere barakundanaga, akibaza impamvu yatumye barekana ndetse bakemera guhagarika urukundo nuwo bakundanaga kandi atarabyifuzaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Impamvu nyinshi zitandukanye zituma uwo mwahoze mukundana agaruka ariko bikaba ingenzi kumva neza ko, nubwo urukundo buri gihe ari ukuri no kwizera, bishoboka ko atarirwo rutumye agaruka ahubwo hari ikindi kibyihishe inyuma gishobora kuba kiza cg kibi.
Ese waba uzi impamvu zituma abo mwahoze mukundana bakomeza kugaruka?
Aha hari impamvu zituma abo mwahoze mukundana bakomeza kugaruka.
1.Gukunda imibonano mpuzabitsina cyane.
Abarenga kimwe cya kabiri cy’abantu bagaruka gukundana nabo bakundanaga, bakuruwe no kwikundira imibonano mpuzabitsina ku rwego rwo hejuru.
Iyo bibutse uburyo abakunzi babo ukuntu bari beza mu gitanda cg uburyo bahoraga babacyemurira ibyifuzo byabo bijyanye no guhuza ibitsina igihe cyose babishatse, bityo bahita bagaruka bihuta bizeye ko ibintu bizajya bigenda neza nkuko byahoze.
Icyo mwamenya nuko ikiba kibagaruye atari urukundo ahubwo ni ukuba imbata y’imibonano mpuzabitsina.
- Ishyari riteye ubwoba
Hari abantu bagira ishyari rikabije ku buryo badashobora kukubona uri kumwe n’undi muntu nubwo muba mwarashwanye bwose.
Bityo bakagaruka ndetse bakagerageza kukwigarurira ukaba utabava mu nzara.
Aha itonde kuko si urukundo ahubwo ni icyavuye mu kukubonana n’abandi muntu cg umukunzi mushya.
Nanone hariho igihe abo mwakundanaga bagaruka kugirango basenye ibyo umaze kugeraho, nk’igihe babonye wishimanye nuwo mukundana, kuri bo iyo batishimye nawe ntibashaka ko wishima.
- Ubwigunge
Bivugwa ko ubwigunge butuma abantu bagera aho batifuzaga kuba, abo mwakundanaga bashobora kugaruka bitewe nuko bari bonyine kandi bacyeneye uwo bagendana cg baganira, birumvikana ko utaba ugiye kuba uwo gutemberana ahubwo bakumva wagaruka nanone mu buzima bwabo mukongera gukundana.
- Kurya umutungo wawe.
Muba mwarashwanye bakagusiga wenyine maze ukaba warabaye umuherwe wifashije kubijyanye n’amafaranga, hanyuma bitunguranye bakaza bitwaje urukundo ndetse bagashaka kugaruka mu buzima bwawe.
Urukundo ntacyo rukora ku kugaruka kwabo ahubwo nukuza kunyunyuza ibyiza ugezeho ndetse ni ngufu wakoresheje ngo ubigereho. Si abagabo bahura nicyo kibazo gusa kuko hari na bagore bahura nacyo.
- Kudafata umwanzuro (guhubuka)
Kudafata umwanzuro bibaho ku bantu kuko hari igihe baba batazi neza icyo bashaka mu buzima bwabo, bigatuma bisanga basubiranye nuwo bahoze bakunda kandi we atakibishaka cg yarabonye undi.
- Kugaruka nyabyo.
Iyi mpamvu ntabwo ikunze kubaho kuko ibaho gacye cyane nka 30% mu gihe bigaragaye ko igice kimwe cy’ abatandukanye kitashakaga ubutane bityo bakongera gukundana, gusa ku rundi ruhande biragoye ko abashwanye bakongera gukundana kuko baba batagifitanye ibyiyumvo by’urukundo.
Inama ni uko igihe bikubayeho ugomba gushishoza neza ukareba ko uko kugaruka kwabo mwakundanye mutagikundana atari nka ya mpyisi yiyambitse uruhu rw’intama rwera kuko baba baje ku kwangiririza ubuzima ndetse no kukubuza amahoro wari wifitiye bitewe n’inyugu zabo bwite atari urukundo rubibateye.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Kamikazi Gentille
Â


