hq720 (4)

Impanuka ku Kibuga cy’indege cya Toronto yakomerekeje 18

Sangiza iyi nkuru

Indege ya Sosiyete ya Delta yibiranduye mu gihugu cya Canada ubwo yageraga ku wa Mbere ku Kibuga cy’Indege cya Toronto Pearson nyuma y’imvura y’amahindu, hakomereka abantu 18 muri 80 bari bayirimo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi.

Abantu batatu muri iyi ndege, yari ivuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Saint-Paul i Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakomeretse bikabije, barimo umwana umwe.

Nk’uko byatangajwe na Sosiyete ya Delta yo muri Amerika, indege CRJ900 imaze imyaka 16 ikoreshwa n’ishami ryayo rya Endeavour Air yakoze impanuka irimo abagenzi 76 hamwe n’abakozi bane bo mu ndege.

Mu itangazo ryayo Delta yagize iti: “Raporo ya mbere yerekana ko nta bantu bapfuye n’abakiriya 18 bafite ibikomere bajyanywe mu bitaro by’akarere. Icyo twibanzeho ni ukwita ku bagizweho ingaruka.”

Umuyobozi w’umujyi wa Toronto, Olivia Chow, kuri X yagize ati: “Nishimiye kumenye ko abagenzi n’abakozi bose bahari nyuma y’impanuka y’indege yabereye kuri Toronto Pearson.”

MU butumwa cyanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, ikibuga cy’indege cyagaragaje ko abari mu ndege bose babonetse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *