Impanuka y’ikamyo yarenze ikiraro cy’ahazwi nko ku Kinamba mu Mujyi wa Kigali, yishe abantu batandatu barimo abanyamaguru, umumotari, umushoferi wari uyitwaye n’abo bari kumwe mu gihe abantu bane nabo bakomeretse. Ababibonye bavuga ko ibi byabaye ahagana saa kumi z’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira 2022. Ikimara kuba, abantu batandatu bahise bapfa Aba barimo uwari uwari urwaye iyo kamyo n’abanyamaguru batanu ndetse hanakomeretse abantu bane barimo n’uwari kumwe na shoferi muri iyo kamyo n’undi muntu wari utwaye imodoka y’ivatiri. Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, yatangaje ko bikekwa ko iyi modoka yabuze feri. Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba. Yagize ati:” Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro. Abaganga bahise bahagera batangira kwita ku nkomere.” Yakomeje agira ati:” Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanywe kwa muganga aho barimo gukurikiranirwa hafi.” N’ubwo byagaragaye ko iyi kamyo yari ifite icyemezo cy’ubuziranenge ndetse n’akaringanizamuvuduko (speed governor), SSP Irere yagiriye inama abashoferi iteka kujya bagenzura imiterere y’ibinyabiziga byabo mbere yo guhaguruka, bakabanza bagakosora ikosa iryo ari ryo ryose babona rishobora guteza impanuka yahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza ibikorwaremezo.

4 Responses
Impanuka yabereye ku Kinamba yapfiriyemo batandatu, abandi barakomereka
HOWO ni ikibazo mu muhanda. Barebe uko zizajya zigenda nijoro gusa.
Zo na moto biri kwisinga mu guteza impanuka.

Hhhhhhhh arikubwo nkigitekerezo ubutanze urumva cyashoboka ubwushatse kuvuga ngabamotari babakure mumuhanda nonese usigaremo bande