Impinduka ku mikino ya shampiyona y’u Rwanda kubera Champions league

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA ryakoze impinduka ku mikino ibiri ya shampiyona, irimo ugomba guhuza Gasogi United ndetse n’uwa Gorilla FC na As Kigali.

Ni impinduka FERWAFA yatangaje ko zatewe n’imikino ya CAF Champions izabera kuri Kigali Pele Stadium iriya mikino ya shampiyona izakinirwaho.

Irimo uwo APR FC izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri ku wa 16 Nzeri, ndetse n’uwo Al Merrikh yo muri Sudani izakiramo Young Africans yo muri Tanzania.

Gasogi United yagombaga kwakirira Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium ku wa 16 Nzeri, saa cyenda z’igicamunsi.

Bijyanye no kuba kuri ayo masaha hazaba haba umukino wa Al Merrikh na Young Africans, byabaye ngombwa ko uwo mukino wigizwaho imbere amasaha 24.

Bukeye bwaho Gorilla FC yagombaga kuzaba yakirira As Kigali kuri Kigali Pele Stadium, gusa ayo masaha APR FC izaba ikina na Pyramids yo mu Misiri mu mukino ubanza wa CAF Champions league.

Mu rwego rwo kwirinda ko imikino yombi yagongana, byabaye ngombwa ko umukino wa Gorilla FC na As Kigali wigizwa imbere ushyirwa ku itariki ya 18 Nzeri, saa cyenda z’igicamunsi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *