Abadepite bemeye umushinga w’itegeko rigamije kwaka REB inshingano zo kugenzura inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri ba kaminuza zigahabwa HEC nabo baboneraho gusaba guverinoma y’u Rwanda kongera iyi nguzanyo
Itegeko rishya rizaka ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) inshingano zo kugenzura imikorere n’imikoresherezwe y’inguzanyo y’amafaranga ihabwa abanyeshuri (bourse) zigashyirwa mu nshingano z’inama nkuru y’amashuri makuru (High Education Council, HEC) nk’uko byemejwe mu mushinga w’itegeko guverinoma yagejeje ku badepite kuri uyu wa 10 Mutarama 2017
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mushinga w’itegeko wemejwe n’abadepite kuri ubu batangiye gukorera ubugororangingo wagaragaje ko hari hari ikibazo kubona buruse yarebererwaga na REB idafite aho ihurira n’imikorere y’amashuri makuru na za kaminuza.
REB yahawe inshingano zo kureberera imikorere y’inguzanyo ya buruse kuva mu mwaka wa 2010 ubwo yashingwaaga igahurizwamo ibyari ibigo bitandukanye byitaga n’ubundi ku burezi nka SFAR yari inashinzwe by’umwihariko itangwa n’igenzurwa rya buruse zihabwa abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru.
Guverinoma y’u Rwanda yaje gusanga ibi byaba birimo kwibeshya kuko nta kuntu buruse yagenzurwa n’ikigo kidafite aho gihurira n’imibereho y’abahabwa iyo nguzanyo kandi hari HEC ishinzwe byumwihariko imibereho yabo.
Mu busobanuro minisitiri w’uburezi Dr Musafiri Malimba Papias yagejeje ku badepite bugamije kubemeza guhindura abashinzwe gukurikirana buruse yabemeje ko inshingano zahawe REB muri 2010 kandi mu kuri ikaba idafite aho ihurira n’imikorere y’abanyeshuri biga muri kaminuza n’amashuri makuru.
Yagize ati “Birumvikana ko inshingano zo gutanga no kwishyuza inguzanyo ya buruse ndetse no kugenzura imikorere ya buruse muri za kaminuza bikwiye gukurwa muri REB bigahabwa HEC. Iri tegeko rizafasha ibigo byombi gukorera hamwe mu buryo bwo kuzuzanya kugiranyo biteze imbere ireme ry’uburezi”

Uyu mushinga wizwe n’abanyamategeko bahagarariye minisiteri y’uburezi,minisiteri y’abakozi bal eta n’umurimo, REB, HEC, WDA ndetse n’abo muri komisiyo ishinzwe ivugururwa ry’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyuma y’uko uyu mushinga wakiriwe n’abadepite batangiye kuwunonosora ukazemezwa mu minsi ya vuba.
Abadepite basanga guverinoma ikwiye kongera amafaranga y’inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri.
Abadepite banaboneyeho umwanya wo gusaba guverinoma y’u Rwanda kwiga uko inguzanyo ya buruse ihabwa abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza yakongerwa ikajyana n’igihe u Rwanda rugezemo
Abadepite bavuze ko inguzanyo ya buruse ihabwa Abanyeshuri kuri ubu itajyanye n’ibiciro byo ku masoko ku buryo amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 ahabwa abanyeshuri ntacyo amarira abanyeshuri
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack


