Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 15 Werurwe 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, arimo arebana n’ubuzima na politiki. Ni cyo cyumvikanyemo inkuru y’urupfu rwa Dr Magufuli wayoboye Tanzania, cyumvikanyemo koroshywa kw’ingamba zo kwirinda Covid-19 n’impinduka muri guverinoma y’u Rwanda.
Izi ni inkuru nyamukuru zakiranze:
Impinduka zikomeye muri Guverinoma
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 15 Werurwe 2021 yakoze impinduka zikomeye muri guverinoma, avanamo umwe, undi amuhindurira imirimo, ashyiramo babiri bashya.
Uwavanwemo ni Prof. Shyaka Anastase wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, akaba yarasimbujwe Gatabazi Jean Marie Vianney wari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru.
Soraya Hakuziyaremye wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yahawe inshingano ya Guverineri Wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu, muri Guverinoma asimbuzwa Beatha Habyarimana.
Urupfu rwa Magufuli
Samia Suluhu wari Visi Perezida wa Tanzania tariki ya 17 Werurwe 2021 yatangaje ko Dr John Pombe Magufuli wari Umukuru w’Igihugu yiciwe n’indwara y’umutima mu bitaro by’i Dar es Salaam mu masaa kumi n’ebyiri y’umugoroba.
Iyi nkuru y’incamugongo by’umwihariko ku baturage ba Tanzania, yamenyekanye nyuma y’amakuru yiswe ibihuha yari amaze iminsi acicikana avuga ko Dr Magufuli yaba arembeye mu bitaro byo muri Kenya, aho yaba arwaye Covid-19.
Nk’uko itegekonshinga rya Tanzania ribiteganya, Samia Suluhu ni we waje kurahirira inshingano zo kuyobora iki gihugu kugeza mu 2025 ubwo manda Dr Magufuli yari yaratorewe izaba irangiye, naho umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera uteganyijwe tariki ya 25 Werurwe.
Ishyaka rishya mu Rwanda
Tariki ya 16 Werurwe 2021, umushakashatsi, umusesenguzi akaba n’umunyamakuru; Dr Christopher Kayumba yatangaje ko yashinze ishyaka rya politiki riharanira demukarasi, RPD (Rwandese Platform for Democracy).
Mu itangazo yageneye abanyamakuru kuri uwo munsi, Dr Kayumba yavuze ko iri shyaka rigamije gukemura ibibazo birimo: ubukene, ubusumbane, akarengane, urugomo rw’abitwaje intwaro; rikaba rigamije gutanga umusanzu muri demukarasi, ubwisanzure, umutekano n’amahoro arambye mu Rwanda.
Iri shyaka Dr Kayumba yarishinze nyuma y’igihe gito afunguwe, aho yari amaze umwaka afungiwe ibyaha birimo guteza imvururu ku kibuga cy’indege, na nyuma yo kwandikira Umukuru w’Igihugu amumenyesha ibibazo byatewe n’ingaruka za Covid-19 bikwiye gushakirwa umuti.
RPD ntabwo irandikwa mu mashyaka ya politiki abarizwa mu gihugu.
Guma mu Karere yavuyeho
Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 15 Werurwe 2021 yakuyeho gahunda ya Guma mu Karere yari yarashyizeho mu ntangiriro za Mutarama nk’uburyo bwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19; aho ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zitari zemewe.
Gusa habayeho umwihariko ku turere twa Gisagara, Nyanza na Bugesera; aho nta muntu wemerewe kutuvamo cyangwa se ngo atujyemo, bikaba byaratewe n’uko twari dukomeje gukwirakwiza iki icyorezo.
Iyi nama yoroheje izindi ngamba zirimo kongera amasaha y’ingendo, yavuye kuri saa mbiri z’ijoro agera kuri saa tatu z’ijoro. Nk’uko byari bisanzwe kandi, ingamba yo kudakora ingendo mbere ya saa kumi z’igitondo yagumyeho.
CSP Kayumba n’abo bareganwa bashinjwe kwiba amafaranga y’umufungwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwashinje CSP Kayumba Innocent wayoboraga Gereza ya Nyarugenge, SP Ntakirutimana Eric wari umwungirije na Ephrem Mutamaniwa wari ushinzwe iperereza kwiba amafaranga y’umufungwa w’Umwongereza ufungiwe muri iyi gereza.
Inyandiko y’uru rukiko BBC yabonye, ivuga ko aba bose batangiye kwiba amafaranga ku ikarita yifashishwa mu kubikuza no kugura ‘Debit Card’ guhera muri Nzeri 2020 kugeza muri Mutarama 2021, bakuraho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 9.
Urukiko rwavuze ko aba bayobozi ba gereza binjiye mu makuru ya mudasobwa y’uyu mufungwa, bayifashisha bagura ibirimo telefone, ibiribwa n’ibinyobwa, babifashijwemo n’umufungwa usanzwe azi iby’ikoranabuhanga.
Bahakanye ibyo baregwa, bavuga ko batazobereye iby’ikoranabuhanga.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


