Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ryatangaje ko rigiye kwagura gahunda zo guteza imbere uyu mukino, rikava ku kwibanda kuri Tour du Rwanda gusa, rikongera amarushanwa yo mu gihugu, guteza imbere abana no guha amahirwe menshi abakinnyi b’abagore.
Ibi byatangajwe ku wa 24 Ugushyingo 2026, mu muhango wa mbere wa Rwanda Cycling Day, wari ugamije kwizihiza ibyagezweho mu mukino w’amagare no kugaragaza imigambi y’ahazaza.
Perezida wa FERWACY, Jean Hubert Ishimwe, yavuze ko umukino w’amagare mu Rwanda urenze Tour du Rwanda, bityo hakenewe amarushanwa menshi azafasha abakinnyi kongera ubunararibonye n’ubushobozi.
Mu mpinduka zizakorwa, Tour du Rwanda izakomeza kumara iminsi umunani, ariko itandatu izakoreshwa mu isiganwa ry’amakipe n’abakinnyi mu byiciro, indi ibiri iharirwe amasiganwa y’umunsi umwe (Classic Races).
Iri rushanwa rya 19 riteganyijwe kuva ku wa 19 kugeza ku wa 28 Gashyantare 2027. Abazarikina bazakora intera yose ya kilometero 1.023, aho bazazamuka ahantu hafite uburebure bwose hamwe bwa metero 17.200.
FERWACY yanagaragaje ko izakomeza gushyigikira abakinnyi bakiri bato binyuze muri Youth Racing Cup yatangijwe mu 2024 ku bufatanye n’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI).
Ku rundi ruhande, iri shyirahamwe rirateganya kongera amahirwe y’abagore mu mukino w’amagare, kugira ngo babone urubuga rwo kwitabira amarushanwa no guhagararira u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Dr. Brave Olivier Ngabo, yavuze ko u Rwanda rukwiye gukomeza kwakira amarushanwa mpuzamahanga ariko runateza imbere urwego rw’abakinnyi barwo binyuze mu marushanwa ategurirwa imbere mu gihugu.
Iyi gahunda igamije gutuma u Rwanda rutaba igihugu kizwi gusa mu gutegura Tour du Rwanda, ahubwo runagira abakinnyi bakomeye n’amarushanwa ahoraho ateza imbere umukino w’amagare.


