Impuguke za Loni kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Mbere zagiriye uruzinduko mu Rwanda rwiswe urwo kwiyungura ubumenyi ku rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda.
Ni impuguke zarimo umunya-Centrafrique Zobel Behalal, Umubiligikazi MĂ©lanie Degroof cyo kimwe n’umunya-BĂ©nin, David Zounmenou.
Sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Trinity Metals Group iri mu zo basuye, mbere yo gusobanurirwa birambuye uko urwego rw’ubucukuzi mu Rwanda rwifashe.
Izi mpuguke kandi zeretswe ubwoko bw’amabuye y’agaciro atandukanye acukurwa mu butaka bw’u Rwanda.
Uruuzinduko rwazo mu Rwanda rwaje mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda bisanzwe bifitanye amakimbirane ashingiye ku mabuye y’agaciro.
RDC ishinja u Rwanda kuyibira amabuye y’agaciro, igahuza icyo kirego n’ikindi imaze igihe irushhinja cyo kuba ruha ubufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Leta y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Ni amasezerano yarakaje cyane ubutegetsi bw’i Kinshasa, ndetse Perezida Felix Antoine Tshisekedi yiyemeza gukora ibishoboka byose mu rwego rwo kuyadobya.
Ni Tshhisekedi mu cyumweru gishize wagiye gusaba u Bubiligi kumufasha kwitambika ariya masezerano, ndetse ubwo yari i Bruxelles nyuma yo kwakirwa na Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yabwiye abanyamakuru ko “u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira”.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda biciye mu buyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli na gaze ivuga ko mu butaka bw’u Rwanda harimo byibura amabuye y’agaciro afite agaciro k’abarirwa muri $ miliyari 150.



One Response
Impuguke za Loni kuri RDC zaba zaje gusuzuma niba koko mu Rwanda haba amabuye y’agaciro?
Ubutaka abo bakoloni badutwaye bazabuduaubize ndetse n’ababuriho. Kuko RDC President arashaka kubamari ku icumu.