Itangazo rya guverinoma y'u Rwanda kuri iyi raporo

Impuguke za UN zemeza ko M23 yitoreje muri Uganda, RDC no mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zemeza ko umutwe witwaje intwaro wa M23 witoreje muri Uganda, Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) no mu Rwanda mbere y’uko usubukura imirwano n’ingabo za Leta y’iki gihugu kiri mu burengerazuba.

Muri raporo y’impapuro 300 yerekana imiterere y’umutekano mu burasirazuba bwa RDC ikinyamakuru Deutsche Welle cyo mu Budage kivuga ko gifitiye kopi, izi mpuguke zemeje ko Uganda n’u Rwanda byabaye urubuga rw’imyitozo rwa M23.

Zivuga ko guhera mu Gushyingo 2021, M23 yatangiye gutoreza abarwanyi bashya mu nkambi ya Nyabihanga muri Uganda. Iyi nkambi ni yo abarwanyi bacumbikiwemo guhera mu 2013 ubwo barambikaga intwaro.

Izi mpuguke zakomeje zisobanura ko muri Mutarama 2022, M23 yinjirije abarwanyi bashya muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Kitshanga muri RDC, iti “No mu Rwanda kugira ngo yongerere ubushobozi abasirikare.”

Gusa bitandukanye no ku ruhande rwa RDC na Uganda, ntabwo iyi nkuru dukesha iki kinyamakuru igaragaza ahantu abarwanyi bashya M23 batorezwaga mu Rwanda.

Iyi raporo iherutse gushyikirizwa Perezida w’akanama ka UN gashinzwe umutekano, inemeza ko M23 ifite umugambi wo gufata umujyi wa Goma.

Yemeje ko abarwanyi ba M23 bitorezaga muri Uganda n’u Rwanda mu gihe Leta ya RDC na yo ishinja ibi bihugu gufasha uyu mutwe witwaje intwaro wubuye imirwano guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka, by’umwihariko mu ifatwa ry’umujyi wa Bunagana ryabaye mu cyumweru gishize.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ihakana iki kirego cya Leta ya RDC, ahubwo ikemeza ko ingabo zayo zizwi nka FARDC ari zo zifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR ugizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside.

U Rwanda rusanzwe rwamagana raporo z’izi mpuguke

Tariki ya 23 Ukuboza 2020, izi mpuguke zasohoye raporo ivuga ko Leta y’u Rwanda yohereje ingabo zayo mu burasirazuba bwa RDC.

Aya makuru guverinoma y’u Rwanda yayahakanye ibinyujije mu itangazo yasohoye ku ya 8 Mutarama 2021, rigira iti:”Guverinoma y’u Rwanda irahakana ibirego by’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kandi igashimangira ko nta ngabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse ko nta n’ibikorwa by’ubufatanye mu mirwano biherutse guhuza ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo.”

Guverinoma yanenze izi mpuguke, yemeza ko ziba zahawe amakuru yose zikeneye , ariko zikirengagiza amwe mu gihe zisohora raporo. Yagaragaje ko ifite impungenge z’uko hari ababa bakoresha izi mpuguke.

Itangazo rya guverinoma y'u Rwanda kuri iyi raporo
Itangazo rya guverinoma y’u Rwanda kuri iyi raporo

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Impuguke za UN zemeza ko M23 yitoreje muri Uganda, RDC no mu Rwanda
    Ariko murantanza,ubuse UN yabura ite kuvuga U Rwanda,rwarakoze ibyayinaniye?,Ese igaragaze ikihe gihugu kindi izirana nacyo urunuka?,Imyaka irenga 20 imaze muri RDC yarananiwe kugarura amahoro,ikindi yavuga kitari izitwazo ku bihugu byegereye aho iba niki,ntabwo nzi icyo mukireba muri izo raports.

  2. Impuguke za UN zemeza ko M23 yitoreje muri Uganda, RDC no mu Rwanda
    Ariko murantanza,ubuse UN yabura ite kuvuga U Rwanda,rwarakoze ibyayinaniye?,Ese igaragaze ikihe gihugu kindi izirana nacyo urunuka?,Imyaka irenga 20 imaze muri RDC yarananiwe kugarura amahoro,ikindi yavuga kitari izitwazo ku bihugu byegereye aho iba niki,ntabwo nzi icyo mukireba muri izo raports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *