Impuguke za UN ziremeza ko RDF yifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR

Sangiza iyi nkuru

Itsinda ryigenga ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zikora iperereza ku mutekano wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), ziremeza ko ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanya na M23, iz’iki gihugu kiri mu burengerazuba bwarwo zizwi nka FARDC zikifatanya na FDLR.

Raporo y’ibanga y’izi mpuguke ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko byabonye kuri uyu wa 4 Kanama 2022, ivuga ko hari ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko RDF yifatanyije na M23 mu kugaba ibitero kuri FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro guhera muri Nzeri 2021 kugeza muri Nyakanga 2022, muri teritwari ya Rutshuru, kandi ngo yahaye uyu mutwe witwaje intwaro ibikoresho bya gisirikare birimo intwaro, amasasu n’impuzankano.

Mu bimenyetso izi mpuguke zivuga ko zifite, ngo harimo “amafoto y’abasirikare b’u Rwanda bari mu kigo cya M23, amashusho ya drone yerekana imirongo y’amagana y’abasirikare bagendera hafi y’umupaka w’u Rwanda, amafoto na videwo bigaragaza abarwanyi ba M23 bafite impuzankano nshya n’ibikoresho bimeze nk’iby’igisirikare cy’u Rwanda.”

Izi mpuguke zivuga ko abasirikare b’u Rwanda na M23 bifatanyije mu gitero cyagabwe ku birindiro bya Rumangabo muri Gicurasi, kandi ngo ubwo M23 yafataga umujyi wa Bunagana muri Kamena 2022, abasirikare b’u Rwanda bashobora kuba bari bahari cyangwa se barahaye abarwanyi b’uyu mutwe ibikoresho.

Zisobanura ko muri ibi bitero zishinja ingabo z’u Rwanda kugaba zifatanyije na M23, zahigaga umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bwarwo, ugizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside mu 1994, zinemeza ko wifatanya n’ingabo za RDC zizwi nka FARDC.

Ibyo kuba FARDC yifatanya na FDLR, izi mpuguke zabisobanuye ziti: “Bamwe mu bagize igisirikare cya Congo bafashije kandi barwanira hamwe n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.”

Igisirikare cy’u Rwanda na guverinoma muri rusange bisanzwe bihakana iki kirego cyatanzwe ku ikubitiro na Leta ya RDC, bisobanura ko ari ikinyoma kidafite ishingiro. Guverinoma isobanura ko nta nyungu yagira mu kwivanga mu bibazo by’imbere mu kindi gihugu.

Guverinoma y’u Rwanda kandi yasobanuye kenshi, n’imbere y’akanama ka UN gashinzwe umutekano, ko hari urwego rw’umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari rwahawe ububasha bwo kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, RDC yakabaye yaragejejeho ikirego ngo rugisuzume ndetse runagaragaze ukuri kw’ibyavuye mu iperereza, ariko ngo nta byo yakoze.

Ku ruhande rwa M23, na yo yahakanye kenshi gufashwa n’igisirikare cy’u Rwanda. Yigeze kubazwa aho ikura ibikoresho, Umuvugizi wayo ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, asobanura ko bari barasize babibitse ubwo barambikaga intwaro mu 2013.

FARDC na yo ubusanzwe ihakana kwifatanya na FDLR, isobanura ko uyu mutwe witwaje intwaro usa n’aho wasenywe burundu, hifashishijwe gahunda yo gucyura gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi, ndetse n’ibitero simusiga bya Operasiyo Sokola 2. Ngo ntiyakwifatanya n’umutwe wahungabanyaga umutekano w’Abanyekongo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Impuguke za UN ziremeza ko RDF yifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR
    Ndashaka ku menya amakuru ya rdf igihe bazandikira

  2. Impuguke za UN ziremeza ko RDF yifatanya na M23, FARDC ikifatanya na FDLR
    Ndashaka ku menya amakuru ya rdf igihe bazandikira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *