Kuva kuwa 08 kugeza kuwa 09 Nzeri, i Brazaville muri Repubulika ya Congo habereye inama ihuje u Rwanda, Congo na HCR, yigaga ku ishyirwa mu bikorwa ryo guhagarika statut y’ubuhunzi ku Banyarwanda baba muri Congo.
Kuri ubu, impunzi z’Abanyarwanda zimaze imyaka isaga 20 ntabwo zikishingiwe n’Umuryango Mpuzamahanga, aho bivugwa ko iki cyemezo cyo gukuraho ubuhunzi cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu 2013 ku mpunzi z’Abanyarwanda zahunze hagati y’1959 no mu 1998.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, rivuga komu Rwanda ibyangombwa bijyanye n’umutekano byegeranyijwe kandi ko umwuka uhari mu bijyanye n’imibanire na politiki bihagije ngo ubuhunzi ku Banyarwanda buveho. Ibi HCR ikaba ibihurizaho na minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Séraphine Mukantabana nawe wemeza ko igihugu gitekanye mu bijyanye na politiki n’ubukungu.
Ni muri urwo rwego u Rwanda n’ibihugu bicumbikiye izi mpunzi byasabwe gutangira gushyira mu bikorwa ibijyanye n’iki cyemezo cyo guhagarika statut y’ubuhunzi ku banyarwanda, harimo guteza imbere gutaha ku bushake no gusubiza mu buzima busanzwe izo mpunzi z’Abanyarwanda cyangwa bagahabwa indi statut yemewe n’amategeko ariko itari iy’ubuhunzi mu bihugu barimo, ariko basubiza ibibazo by’abantu badashobora gutaha ku mpamvu z’umutekano wabo ndetse hagashyirwaho ingengabihe rusange igomba kurangiza iyi statut y’ubuhunzi.
Mu gushakisha ibisubizo birambye, ibibazo bitandukanye bizigwaho muri iyo mirimo nk’aho bigaragara ko hari ubushake bucye bwo gutaha. Hagaragajwe ko ubukangurambaga bwo gukangurira impunzi gutaha ku bushake bwatanze umusaruro udahagije, aho bivugwa ko mu mpunzi 12,000 ziri ku butaka bwa Congo, 445 gusa ari zo zatashye hagati ya 2004 na 2005.Muri uyu mwaka wa 2016, impunzi 7 gusa nizo zimaze gutahuka.
Iyi nkuru dukesha Agence d’Information d’Afrique Centrale ikomeza ivuga ko uko byagenda kose mu gushishikariza impunzi gutaha ku bushake, buri gihe hari impunzi zizifuza kuguma muri Congo nk’uko byatangajwe n’uhagarariye HCR muri Congo, Cyr Modeste Kouamé.
Kuri minisitiri ushinzwe ibibazo mbonezamubano, iby’ubutabazi n’ubufatanye wa Congo, Antoinette Dinga Djondo, ngo iyi nama yari igamije kugenzura ibyemeranyijwe mu nama nk’iyyi yabereye mu Rwanda n’indi yateguwe na HCR.
Uruhare rwa Guverinoma y’u Rwanda rero harimo kwita ku gusubiza mu buzima busanzwe abazatahuka, ariko ikanemera uburenganzira bwabo bwo gusaba guhabwa indi statut mu bihugu bahungiyemo. Ni muri urwo rwego guverinoma y’u Rwanda izakomeza gukorana bya hafi na guverinoma z’ibihugu byakiriye izi mpunzi kugirango abazashaka kubigumamo bazabashe kubona passport n’ibindi byangombwa byo kugenda ku bazifuza kuguma mu bihugu byabakiriye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



