Umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi, Kamanzi Straton avuga ko ibibazo byari mu nkambi ya Kiziba byaturukaga ku myitwarire idakwiye, birimo kumva ko ari nk’igihugu mu kindi, byagiye bishakirwa umuti ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Mu 2018 mu nkambi ya kiziba hadutse urugomo n’imivurungano yatewe na zimwe mu mpunzi zari zifite imyitwarire idakwiye, ituma hari abahatakarije ubuzima abandi bakurikiranwa n’inzego z’umutekano. Nyuma y’aho impunzi zasanze zigomba kugira uruhare mu kwicungira umutekano. Kamanzi yabwiye RBA ngo “Impunzi zafataga iyi nkambi nk’agahugu ka Loni kaba mu Rwanda, ariko mu biganiro twagiye tugirana n’abayobozi babo banyuranye, abanyamadini, tugakorana inama nabo tukabereka ko nta mpunzi ku isi zigira iyo myumvire.” Perezida w’inkambi ya Kiziba, Bagaza Baptiste avuga ko uku kwishyiriraho abashinzwe umutekano mu nkambi byatanze amahoro. Ati “Prison Fellowship yaje mu 2019 gufasha mu kwimakaza amahoro n’umutuzo mu nkambi ya Kiziba, ihuza abafatanyabikorwa n’abagenerwabikorwa aribo mpunzi habaho igihe cyo kuganira, kuva icyo gihe mu 2019 kugeza ubu mu nkambi ya Kiziba ni amahoro abahinga barahinga, abacuruza abaracuruza abakora ibindi bikorwa babikora mu mutuzo.” Francis Ezike umuyobozi wa HCR mu nkambi ya Kiziba, agaragaza ko amahoro n’ituze bigaragara mu nkambi byari ibintu bidashoboka iyi hatabaho uruhare rwa leta y’u Rwanda. Inkambi ya Kiziba irimo impunzi zigera ku bihumbi 17, abagera kuri 65% ni urubyiruko.


