Impunzi zigiye guhabwa rondereza zizagabanya 80% by’ibicanwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kubona ikibazo cy’ibicanwa mu nkambi z’impunzi zigiye kugezwaho rondereza zazafasha kugabanya 80% by’ibicanwa byakoreshwaga n’izi mpunzi.
Izi rondereza zakozwe kubusabe bwa Minisiteri y’impunzi no kurwanya Ibiza zikorwa n’ikigo cya IPRC ya Kigali.
Ingabire Veneranda ushinzwe imishinga muri Minisiteri y’impunzi no kurwanya ibiza yatangaje ko izi rondereza zatwaye amafaranga miriyari n’igice mu gihe cy’imyaka 2 hagamijwe kugabanya iyangirika ry’ibidukikije ryakorerwa mu nkambi z’impunzi, iyi gahunda yari yatangiye mu kwezi kwa Gicurasi 2015 bitegenyijwe ko izarangira Gicurasi 2017.
HH
Iyi gahunda yatewe inkunga n’ikigega Nyarwanda cyo kurengera ibidukikije no kurwanya imihindagurikire y’ikirere (FONERWA).
Ruzibiza Paulin umuyobozi w’itsinda ryakoze uyu mushinga muri IPRC Kigali yavuze ko izi rondereza zizafasha kugabanya ibicanwa ndetse no gucyemura ikibazo cy’ibicanwa cyakundaga kugaragara mu nkambi z’impunzi.
Ruzibiza yavuze ko rondereza imwe yuzura itwaye amafaranga ibihumbi cumi na birindwi by’amanyarwanda, ndetse izirenga ibihumbi bitandatu bimaze koherezwa mu nkambi z’impunzi, za Gihembe, iherereye mu karere ka Gicumbi, Nyabihekeri mu karere ka Gatsibo, n’inkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe.
Yongeyeho ko bahereye ku mpunzi kuko inkambi z’impunzi zicyeneye kubona ibicanwa bihagije.
Ingabire yatangaje ko bafashe icyemezo cyo gutanga izi mbabura ku mpunzi mu rwego rwo kugabanya ibicanwa no kongera gutera ibiti mu rwego rwo kurwanya ihinduka ry’ikirere ryagiye riterwa no kugabanuka kw’ibitibitewe, hakaba hari gahunda yo hutera ibiti kuri hegitari 200 muri izi nkambi z’impunzi uko ari enye.
Mu Rwanda harabarurwa impunzi ibihumbi ijana na birongo itandatu mu nkambi z’impunzi 6 arizo Kiziba yo mu karere ka Karongi, Nyabiheke, Gihembe, Kigeme yo mu karere ka Nyamagabe, Mugombwa, mu karere ka Gisagara na Mahama.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
TUYISHIME Malachie

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *