Umutwe wa M23 watanze impuruza kuri Jenoside uvuga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Uyu mutwe mu itangazo waraye yasohoye, wavuze ko bariya baturage bari “gukorerwa Jenoside n’ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi ku manwa y’ihangu.”
Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko ibitero by’iterabwoba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaba ku Banyamulenge, “biri gusenya ibikorwa remezo, birica, bigakomeretsa ndetse bikanavana mu byabo umubare munini w’abavandimwe bacu b’Abanyamulenge.”
Ingabo za FARDC n’izirimo iz’u Burundi bafatanya ku rugamba, zishinjwa kuba zimaze igihe zigaba ibitero mu duce dutuwe cyane n’Abanyamulenge, nko mu Rugezi, Minembwe, Mikenke, Kundondo, Rurambo no mu nkengero zaho.
M23 inenga Umuryango Mpuzamahanga kuba ukomeje kuruca ukarumira ku rugomo rukomeje gukorerwa Abanyamulenge.
Uyu mutwe washyize mu majwi ingabo z’u Burundi, nyuma y’amasaha make Umuyobozi wawo mu rwego rwa Politiki, Bertrand Bisiimwa, aburiye Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC ko zikwiye gutaha, azibutsa ko iyo abantu barwanira uburenganzira bwabo, nta kintu na kimwe cyo guhomba baba bafite.


