Imran Khan wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru, Imran Khan yirukanwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe wa Pakisitani nyuma y’uko inteko ishinga amategeko imutereye icyizere na nyuma y’ibyumweru byinshi by’imvururu za politiki.

Kuri uyu wa Mbere, itariki 11 Mata, hazatorwa Minisitiri w’Intebe mushya, aho Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’Abayisilamu muri Pakisitani-N (PML-N), Shehbaz Sharif, byanze bikunze ashobora gutorwa kugira ngo ayobore igihugu gitunze intwaro za kirimbuzi gifite abaturage miliyoni 220.

Nta Minisitiri w’Intebe wigeze akora manda yuzuye muri Pakisitani, ariko Khan niwe wa mbere ubuze umwanya we muri ubu buryo nk’uko tubikesha Al Araby.

Abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye mu mihanda mu gitondo cyo ku cyumweru, bazunguza amabendera y’igihugu n’ishyaka mu madirishya y’imodoka ubwo basiganwaga mu mihanda.

Mu murwa mukuru hari abashinzwe umutekano benshi, ariko nta cyabaye.
Perezida w’agateganyo w’inteko, Sardar Ayaz Sadiq, yatangaje ko abadepite 174 batoye icyo cyifuzo cyo kweguza Khan.

Khan, w’imyaka 69, utari uhari, yatakaje ubwiganze bwe mu nteko igizwe n’imyanya 342 kubera gutandukana n’abafatanyabikorwa ndetse n’abayoboke b’ishyaka rye, kandi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bakeneye amajwi 172 gusa kugira ngo bamwirukane.

Yagerageje byose kugira ngo agume ku butegetsi, harimo no gusesa inteko ishinga amategeko no guhamagarira amatora mashya, ariko mu cyumweru gishize Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ibyo yakoze byose bitemewe, maze rutegeka inteko kongera guterana no gutora.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Imran Khan wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye
    Aho abaturage bafite ijambo, byose birashoboka! Gusa iwacu abaturage bajya bibaza niba abari mu nteko ari ababahagarariye cyanga niba bo bahagarariye amashyaka abashyiraho. Bivuzeko abaturage badafite ijambo mu nteko kandi ntibabe bafite ubulyo bakwerekana ibyifuzo byabo mu myigaragambyo! Gusa byose birashoboka!

  2. Imran Khan wari Minisitiri w’Intebe wa Pakistan yegujwe ku mirimo ye
    Aho abaturage bafite ijambo, byose birashoboka! Gusa iwacu abaturage bajya bibaza niba abari mu nteko ari ababahagarariye cyanga niba bo bahagarariye amashyaka abashyiraho. Bivuzeko abaturage badafite ijambo mu nteko kandi ntibabe bafite ubulyo bakwerekana ibyifuzo byabo mu myigaragambyo! Gusa byose birashoboka!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *