Imurikagurisha ryo mu mwaka utaha rizabera ahandi hatari i Gikondo

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda kimwe n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abikorera, barizeza ko mu mwaka utaha nta gikwiye kuba kibuza ko imurikagurisha ryatangira kubera i Gahanga, mu gihe ubusanzwe ribera i Gikondo ahazwi nka Expo Ground.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof Ngabitsinze J. Chrisostome ashimangira ko uko imyaka ishira rigenda rigira uruhare mu bukungu bw’igihugu muri rusange.

Ku birebana no kwagura aho imurikagurisha ribera, biteganijwe ko mu mwaka utaha igice cya mbere kizaba cyuzuye rigatangira kubera i Gahanga.

Perezida w’urugaga rw’abikorera, Robert Bafakulera, yabwiye RBA ko” Kwagura aho imurikagurisha ribera bizarishyira ku rundi rwego.”

Kuva imurikagurisha ryatangira kuba mu mwaka wa 1997 ryitabirwaga n’abamurika babarirwa mu 100, bakaba baragiye bazamuka bagera hafi muri 500 ari nako abarisura nabo bageze ku bihumbi 350 bavuye ku bihumbi 100.

Umwaka wa mbere w’imurikagurisha hinjiye miliyari 62 z’amanyarwanda, mu gihe mu mwaka wa 2021 hinjiye miliyari 1.654.5. z’amanyarwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *