Mu gihe imvugo nta myaka 100 ikomeje gukwira muri rubanda, inzobere mu mitekerereze n’imyitwarire ya muntu ziravuga ko nta gikozwe byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu, kuko urubyiruko barya ibyabo nk’abazapfa ejo bakanga gukora. Abakoresha iyi mvugo bavuga ko ibumbatiye ubutumwa bugaragaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bafite, ndetse bagatanga n’impamvu bashingiraho. Ku ruhande rw’abakuze nabo bavuga ko iyi mvugo bayumva cyane mu rubyiruko, ariko bakagaragaza ko batewe impungenge n’uko igendana n’ibikorwa aho bamwe bihebye cyane abandi bakarya ibyabo nk’abazapfa ejo nta gitekerezo cyo kuzigama. Inzobere mu mitekereze zigaragaza ko iyi mvugo nta myaka ijana, ishobora kugira ibisobanuro bibiri. Kimwe cyo kwihebesha abantu bakumva ko nta gihe bafite, ndetse ko nta mpamvu yo kwivuna ngo bakore, ikindi igahwitura abantu gukora vuba basiganwa n’igihe. Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, Prof. Vincent Sezibera, yabwiye RBA ko ” Imitekerereze n’imyitwarire ya muntu agaragaza benshi bumvise iyi mvugo nabi, ndetse ngo bikomeje gutya byazagira ingaruka ku myitwarire n’ubukungu kuko abantu barimo kurya ibyaho nk’abazapfa ejo.” Inzobere mu mitekereze zigaragaza ko mu gihe cya covid 19 abantu benshi aribwo batangiye kwiheba bagatakaza icyizere cy’ejo hazaza. Benshi ngo bagowe no kubona ibyo kurya kubera ko batari barazigamiye ejo hazaza ariko ntibapfuye. Imvugo nta myaka 100 isigaye yumvikana mu rubyiruko gusa ahanini yumvikanisha abantu basanga nta kindi baterege, ibintu byadogereye. BWIZA yavuganye na bamwe mu rubyiruko yasanze ahitwa ku Kabaya mu Murenge wa Muhoza bagira icyo babivugaho. Uwitwa Tuyiringire ati ” Iyo umuntu avuze gutyo numva ko nyine nta gihe dufite, ufite icyo akora yagikora hakiri kare. ” Mugenzi we w’umunyonzi ati ” Bamwe bashobora kwitwara nabi kuko bumva batazaramba. Ahubwo bagasahuranwa ubuzima. Birakunzwe cyane ino aha.” Inzobere zishigira zigaragaza ko iteka ibihe bikomeye bibaho ndetse bigashira, bagasaba rubanda kwirinda gusesagura nkaho bazapfa ejo.



2 Responses
Imvugo ” Nta myaka 100″ ishobora gukora akantu mu rubyiruko- impuguke
Aba bantu nyamara barimo guhanura imperuka.Wenda iri hafi nta wamenya.
Imvugo ” Nta myaka 100″ ishobora gukora akantu mu rubyiruko- impuguke
Aba bantu nyamara barimo guhanura imperuka.Wenda iri hafi nta wamenya.