Imvugo ya Perezida Ndayishimiye ku Banyamulenge yibajijweho

Sangiza iyi nkuru

Imvugo ya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku kibazo cy’Abanyamulenge cyatangiye guhera mu 1996, yibajijweho bikekwa ko haba hari icyirengagijwe.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Abanyamulenge batari umuryango ushingiye ku bwoko ashingiye ku kuba nta n’umuyobozi gakondo bagiraga.

Yagize ati ” (…) kubera iki mbere ya 1996 umuryango w’Abanyamulenge utigeraga uvugwa kandi uhari, ni uko bari bibereyeho neza nta kibazo na kimwe bafite.”

Yakomeje agira ati “Kuko bavuze ngo bavuga Ikinyarwanda, none ko hariho n’Umuryango w’Abarundi bavuga Ikirundi, ko nta ngorane bafite? Kubera iki mbere ya 1996 Congo tutumvise ibyo bibazo ngo ubwoko bwa ba naka na ba naka.”

Fidele “JosNeh” Sebahizi washyize amashusho ya Ndayishimiye ari kuvuga kuri iki kibazo, yavuze ko ashobora kuba atazi cyangwa yirengagije nkana ko ivangura ryakorewe Abanyamulenge ryatangiye mu 1933 ubwo umuyobozi gakondo wabo yirukanwaga n’Ababiligi ku mpamvu zo gushaka gutegeka.

Yagize ati “Perezida [Ndayishimiye] ntabwo azi amateka y’Abanyamulenge. Iyi mvugo ndayibona nk’imvugo mbi cyane, ndasaba perezida gukosora iri kosa vuba. Iri ni ikosa rikomeye.”

Mu 1996 ni bwo bizwi ko ikibazo cy’Abanyamulenge cyazamutse cyane kiba n’imwe mu mpamvu y’Intambara ya AFDL ya Laurent-Désiré Kabila yarimo abo mu muryango w’Abanyamulenge nka Azarias Luberwa, Masasu, Deogratias Bugera.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

4 Responses

  1. Imvugo ya Perezida Ndayishimiye ku Banyamulenge yibajijweho
    Video nayibonye. Uyu mugabo afite ikibazo ku Rwanda kandi si byiza nakomeza atya. Yashakaga kwerekana ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari abanyamahanga muri Congo kandi ko bari barakiriwe neza n’abanyacongo bakikoraho barwanya ubutegetsi bwa Congo. Akerekana ko abavuga ikirundi bayobowe na Runyoni III bo ari abanyecongo kuko banafite umuyobozi nk’andi moko. Très dangereux. Mwimwitiranye ko atazi ukuri.

  2. Imvugo ya Perezida Ndayishimiye ku Banyamulenge yibajijweho
    Video nayibonye. Uyu mugabo afite ikibazo ku Rwanda kandi si byiza nakomeza atya. Yashakaga kwerekana ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda ari abanyamahanga muri Congo kandi ko bari barakiriwe neza n’abanyacongo bakikoraho barwanya ubutegetsi bwa Congo. Akerekana ko abavuga ikirundi bayobowe na Runyoni III bo ari abanyecongo kuko banafite umuyobozi nk’andi moko. Très dangereux. Mwimwitiranye ko atazi ukuri.

  3. Imvugo ya Perezida Ndayishimiye ku Banyamulenge yibajijweho
    Deogratias Bugera ni originaire wa Masisi mu Nord-Kivu, fasi banaita MUSHWA pembeni ya RUBAYA.

    Nimudogoyake na Mzee RUMIYA NTAMVUTSA.

    Il n’est pas Munyamurenge

  4. Imvugo ya Perezida Ndayishimiye ku Banyamulenge yibajijweho
    Deogratias Bugera ni originaire wa Masisi mu Nord-Kivu, fasi banaita MUSHWA pembeni ya RUBAYA.

    Nimudogoyake na Mzee RUMIYA NTAMVUTSA.

    Il n’est pas Munyamurenge

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *