Imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru yahitanye ubuzima bw’abantu 26

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi (MIDIMAR) itangaza ko imvura yaguye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere tariki 7 Gicurasi 2018, yahitanye ubuzima bw’abantu 26, inangiza imitungo y’abaturage irimo amazu, imirima, amatungo,…

Midimar itangaza ko ahanini abantu bagiye bicwa n’inkangu zagiye zimanuka ahantu hahanamye zikarengera inzu z’abaturage, abazirimo bakahasiga ubuzima, ibi bikaba byaragaragaye cyane mu turere twa Rulindo, Karongi, Nyarugenge na Rubavu.

Muri raporo yakozwe na Midimar, akarere ka Karongi ni ko kaza ku isonga ku kuba karashegeshwe n’ibiza byatewe n’iyi mvura, aho abantu 18 byabatwaye ubuzima, 12 bari mu bitaro ndetse n’inzu 120 zirasenyuka.

Aho inkangu zagiye zimanuka ku misozi zikarengera inzu z’abaturage baryamye, zagiye zigaragara mu tugari Bisesero, Rubazo na Gasata mu murenge wa Rwankuba.

Umuyobozi muri Midimar,  ushinzwe Ibiza, Nsengiyumva Jean Baptiste avuga ko mu gikorwa cyo gukusanya amakuru, iyi Minisiteri yabifashijwemo n’inzego z’ibanze.

Ati ” Duteganya ko imibare ishobora kwiyongera, kuko dukomeje igikorwa cyo kuyakusanya mu gihugu hose”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwankuba, Védaste Kuzabaganwa aganira na Newtimes, yatangaje ko abantu benshi bari barasabwe kuva mu manegeka, ku bw’ibyago bamwe bakaba baragwiriwe n’ibiza batarahava,  bamwe binabaviramo kuhasiga ubuzima.

Ati” Imiryango myinshi yamaze kwimukira mu midugudu ijyanye n’icyerekezo, ariko bamwe baracyari mu mazu yabo ari mu manga z’imisozi aho inkangu zishobora kubagwira ».

Muri iyi mvura yahitanye ubuzima bw’abantu 26, mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Kigali, akarere ka Nyarugenge umuryango w’abantu umunani bagiwiriwe n’inkangu, batatu bahita bapfa abandi barimo kwitabwaho mu bitaro.

Rubavu na Rulindo byatangajwe ko hapfuye abantu bane, Nyamasheke hapfa umuntu umwe, no mu tundi duce tw’igihugu ibintu byagiye byangirika.

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *