Imwe mu mihanda y’i Muhanga mu murenge ka Nyamabuye na shyogwe yabaye igitaramo nyuma y’uko isenyutse itaramara kabiri yubatswe.
Iyi mihanda yamaze kwangirika itaratahwa ku mugaragaro ndetse ngo ubuyobozi bw’aka Karere bwasabwe kenshi kuyisana ariko ntibyakorwa.
Amakuru avuga ko ngo abaturage baturiye iyo mihanda yubakagwa, bagiye bagaragaza ko uburyo irigukotwamo biteye impungenge batabaza ubuyobozi bw’Akarere ariko ntibwagira icyo bukora.
Ubuyobozi bw’Aka Karere ntabwo buragira icyo butangariza itangazamakuru ku by’iyi mihanda bivugwa ko yasondetswe n’ikigo cyahawe akazi ko kuyubaka.
Gusa mu minsi ishize minisiteri y’Ibikorwaremezo ngo yamenye iki kibazo isaba akarere ka Muhanga kugira icyo ikora mu maguru mashya.
Ni mu gihe iyi mihanda yatangiye kubakwa mu 2022 bikaba byari biteganyijwe ko izamara amezi 12 irangiye.


