Iyo Imana iguhaye amasezerano, bisaba ko ugira imyitwarire iyinogeye kugira ngo asohore kandi mu gihe cyayo .
Dore imwe mu myifatire yatuma satani atakuriganya:
- Kwirinda kugendana nabo Imana ikubujije, n’ubwo mwaba musanzwe muhuriye kuri byinshi, kuko Abraham ataratandukana na Loti yahoraga mu kuzerera ariko bamaze gutandukana, Imana yamweretse igihugu yamubwiye. Itangiriro 13:14 – Loti amaze gutandukana na Aburamu, Uwiteka abwira Aburamu ati”Rambura amaso urebe, uhere aho uri hano, ikasikazi n’ikusi, iburasirazuba n’iburengerazuba.
Fata icyemezo cyo gutandukana na ba Loti muri uku kwezi Imana ikwereke icyerekezo cy’ibyo yaguteguriye.
- Kwirinda kwirwanirira ngo ahari ni uko Ibyo wabwiwe bitinze gusohora, Aburahamu umwana yabyaranye na Hagari niwe wabaye umwanzi wa Isaka. Iyo wirwaniriye uhura n’ibibazo bikagera no kubagukomokaho.
- Guhora ukiranuka, kuko ibyo Imana igukorera byose iba ishaka ko werekana gukiranuka kwayo. Itangiriro 18:19 – Kuko icyatumye mumenya, ari ukugira ngo ategeke abana be n’abo mu rugo rwe bazakurikiraho, gukomeza mu nzira y’Uwiteka, bakora ibyo gukiranuka baca imanza zitabera, kugira ngo Uwiteka azanire Aburahamu ibyo yamuvuzeho.”
Amasezerano wahawe usenga menya ko satani atayishimira, Uko uhabwa amasezerano jya urushaho gusenga, kuko bizatuma uhorana imbaraga igihe utegereje, Igihe cyayo kizagere ugishikamye.
Imana si umuntu ngo ibeshye, ibyo yavuze izabisohoza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Leki@bwiza.com


