Imwe muri koridoro za Down Town yafunzwe

Sangiza iyi nkuru

Umujyi wa Kigali ku gicamunsi, wafunze koridoro (corridor) imwe y’ahazwi nka Downtown irimo imiryango 22 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Ni nyuma y’aho hagaragaraga ubucucike bukabije no kutubahiriza 50% isabwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus nk’uko RBA yabitangaje.

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubuyobozi bw’iyi nyubako y’ubucuruzi bukomeje kugaragaza ubushake buke bwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID19, aho wihanangirije ubuyobozi bwayo ngo nibudahindura imikorere, inyubako yose izafungwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *